Hatangiye ibizamini bya Leta ku banyeshuri basoza amashuri abanza

Ubukungu

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Mineduc) muri iki gitondo cyo ku wa mbere taliki ya 12 Nyakanga, 2021 ivuga yatangije kumugaragaro ibizamini bya Leta ku banyeshuri basoza amashuri abanza.

Ni umuhango watangirijwe kumugaragaro mu Karere ka Kamonyi, kuri GS Ruyenzi ku banyeshuri basoza amashuri abanza.

Ibizamina bya Leta kandi, bitangiye mu gihe hirya no hino ku isi ndetse no mu Rwanda tugihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Dr. Uwamariya Valentine, Ministiri w’Uburezi yasabye abanyeshuri gukora batuje nta gihunga kugira ngo bazatsinde neza ibizamini.

Ati ” Turasaba abanyeshuri gukora batuje nta gihunga kugira ngo bazatsinde neza ibizamini.”

Dr. Uwamariya, akomeza abasaba gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda COVID-19 igihe bari ku ishuri, bataha ndetse n’igihe bari mu miryango yabo.”

Muri rusange, abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bya Leta ni 254, 678 mu mashuri abanza.

Naho ku biga mu mashuri yisumbuye abazakora ibizamini guhera taliki ya 20 Nyakanga, 2021 ni 122,320 mu cyiciro rusange, 50,888 biga mu mashuri yisumbuye n’amashuri nderabarezi, ndetse na 22, 779 bo mu mashuri y’ubumenyingiro (TVET).

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, atangiza ku mugaragaro ibizamini bya Leta ku banyeshuri basoza amashuri abanza

Abanyeshuri kandi basabwe komeza abasaba gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda COVID-19
Abanyeshuri basabwe gukora batuje nta gihunga kugira ngo bazatsinde neza ibizamini

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *