HDI yagaragaje ikigero shingiro cy’ubukure umuntu yemerewe guhabwa service zo kuboneza urubyaro

Ubuzima

Umuryango nyarwanda ushinzwe guteza imbere ubuzima, HDI uvuga guhabwa service zo kuboneza urubyaro bidashingira ku myaka runaka y’ubukure, ko bihera ku bantu bose byamaze kugaragara ko bageze mu gihe cy’uburumbuke harimo abangavu n’ingimbi, igihe cyose bazicyeneye ntawuhejwe, mu rwego rwo kwirinda inda zitateguwe n’ibindi.

Ibi yabitangarije ku wa gatanu taliki ya 21 Gicurasi, 2021 mu mahugurwa yageneye inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima bw’imyororokere na gahunda zo kuboneza urubyaro mu karere ka Nyaruguru, mu ntumbero nyamukuru yo gutuma abanyarwanda bose bagezwaho service zo kuboneza urubyaro zinoze.

Mu mahugurwa yahawe inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima bw’imyororokere na gahunda zo kuboneza urubyaro mu karere ka Nyaruguru, ku bikubiye mu mushinga mu gari uri gushyirwa mu bikorwa na HDI, ibitewemo inkunga na Plan International, umushinga ugamije guteza imbere ubuzima bw’imyororokere cyane cyane ku ngimbi n’abangavu no kubagezaho imvo n’imvano y’igenamigambi ishimangira politike y’ubuzima bw’imyororokere mu Rwanda, Cyane cyane hibandwa kuri politike y’igenamigambi rivuga kuri gahunda zo kuboneza urubyaro n’ubuzima bw’imyororokere ku bangavu n’ingimbi.

Dr. Anicet Nzabonimpa, impugucye mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, akaba anakorana n’imiryango nyarwanda itereza imbere ubuzima bw’imyororokere harimo n’uyu wa HDI, avuga ko kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro bidashingira ku myaka runaka y’ubukure, ko bihera muntu wese byamaze kugaragara ko yageze mu gihe cy’uburumbuke.

Ati” Abantu bose bari mu kigero cy’uburumbuke, kuva ku myaka 15 kugeza kuri 49 ndetse rimwe na rimwe koko hakarebwa n’abantu bose byagaragaye ko bageze mu gihe cy’uburumbuke, n’ubwo yenda baba bataruzuza iriya myaka igenwa na kiriya kigero. Mu Rwanda rero dufite itegeko ryemerera koko abanyarwanda bose bemerewe guhabwa ziriya service z’ubuzima bw’imyororokere nta vangura rikozwe ryaba iryigitsina iry’aho abantu batuye cyangwa iry’imyaka.”
Nzabonimpa, akomeza avuga ko n’ubwo bimeze bityo ariko, hashirwaho umurongo wo kuvuga ko abana bari munsi y’imyaka 18, bisaba ko kugira ngo bazihabwe bagomba guherekezwa n’umubyeyi.

Uwizeyima albertine,ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Nyaruguru, na Ndagijimana Daniel, umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko ku rwego rw’akarere ka Nyaruguru, ni bamwe mubahawe aya mahugurwa. Bavuga ko guha inyigisho no korohereza abangavu n’ingimbi kugera kuri service z’ubuzima bw’imyororokere na service zo kuboneza urubyaro mu buryo buboroheye bikwiye ndetse banagaragaza ahakiri icyuho hakwiye gushyirwamo imbaraga.

Ndagijimana ati” Muri rusange urubyiruko rufite amakuru atari yo, kuko umwana araza nyuma yo gukora deba(Debat) mugarira akakubwira ngo ariko iyo abantu bakoze imibonano mpuzabitsina umukobwa ari hejuru ntasama cyangwa akakubwira ngo umugore utwite ntiyemerewe gukora imibonano mpuzabitsina akabikubwira nk’ubyemeza, kandi ntabwo ari byo.”

Uwizeyima ati” Ariko kubera ubucye bw’abakozi bo mu bigongerabuzima, serivise yagombye kubaho buri munsi buri munsi, hakorwa ko haboneka umuntu uguma muri serivise y’urubyiruko buri munsi buri munsi, abana uko bamushatse. nk’ ubu hari nk’abana babiri duherutse gufasha rwose kuko bari bato cyane, ku myaka umunani, bazibakuriyemo kubera ko babonaga batazibyara(Bari batwite).

Aya mahugurwa yahawe abayobozi ku rwego rw’akarere bashinzwe ibijyanye n’ubuzima no kurengera umuryango,abayobozi b’ibigongerabuzima, abayobozi mu nzego z’ibanze bashinzwe gusakaza amakuru ku bijyanye n’ubuzima ku buzima bw’imyororokere, n’abahagarariye urubyiruko, kugira ngo nabo bazafashe buri muntu wese uzaza ubagana azicyeneye afashwe.

HDI yagaragaje ikigero shingiro cy’ubukure umuntu yemerewe guhabwa service zo kuboneza urubyaro igihe bibaye ngombwa
Amahugurwa yahawe inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima bw’imyororokere na gahunda zo kuboneza urubyaro mu karere ka Nyaruguru

 

Dr. Anicet NZABONIMPA, impugucye mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, akaba anakorana n’imiryango nyarwanda itereza imbere ubuzima bw’imyororokere harimo n’uyu wa HDI, avuga ko kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro bidashingira ku myaka runaka y’ubukure, ko bihera muntu wese byamaze kugaragara ko yageze mu gihe cy’uburumbuke
Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima bw’imyororokere na gahunda zo kuboneza urubyaro mu karere ka Nyaruguru bagaragaje banagaragaza ahakiri icyuho hakwiye gushyirwamo imbaraga

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *