Huye: Abari mu kato kubera Covid 19 n’abarokotse Jenoside bafashishijwe ibyo kurya

Ubukungu

Abarokotse Jenoside bakennye cyane hamwe n’abarwaye Cobid-19 bari mu kato batishoboye bo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bafashishijwe ibyo kurya kuri uyu wa 9 Mata 2021.

Abagenewe iyo nkunga uko ari 60 bo mu Murenge wa Huye, buri wese yatahanye ibiro 5 bya Kawunga, ibiro 5 by’umuceri n’ibiro 5 by’ibishyimbo. Ibyagenewe abari mu kato kubera indwara ya Coronavirus babifatiwe n’abaturanyi babo ari na bo babibashyikirije.

Ibyo biribwa babigejejweho n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Huye, ariko byatanzwe n’umuryango Kwizera Community Development Network wita ku babyeyi bafite ibibazo by’ihungabana, ndetse no ku bana babo.

Charles Mugabe ari we muyobozi nshingwabikorwa w’uyu muryango, avuga ko batekereje gutanga ibiribwa muri iki gihe cy’icyunamo,  bagendeye ku bitekerezo by’abagore basanzwe bafasha mu buryo bw’isanamitima.

Ngo basanze hari abarokotse Jenoside basigaye bigunga mu gihe cy’icyunamo kuko hatakibaho ukwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri rusange, kubera Covid19.

Yagize ati “Uyu ni umwaka wa kabiri nta kwibukira hamwe. Twasanze bituma abarokotse Jenoside bigunga. Kimwe n’abari mu kato kubera Covid 19, bakennye, ibi ni ukubereka ko hari abantu babibuka. ibiro 15 by’ibiribwa ni bikeya, ariko bifasha abantu iminsi ikicuma.”

Abahawe ibiribwa batashye bishimye kuko ngo bizabafasha, cyane ko ngo muri iki gihe nta byo kurya bihagije biriho.

Marcelle Uwimana yari yaje gufatira umusaza ukennye, watungwaga no gucuruza utuntu tworoheje ubu akaba ari mu kato mu rugo iwe kubera Covid19.

Yagize ati “Nta kintu afite, ubu bufasha yari abukeneye. Ibi bizamutunga igihe kitari kirekire hamwe n’akana k’agahungu babana, ariko wenda ejobundi hazaza n’abandi bagiraneza bamufashe.”

Umukecuru Musabyemariya warokotse Jenoside, akaba atuye ahitwa mu Gako na we ati “Naje ntazi icyo bampamagariye, none baramfunguriye. Ndishimye. Imana ibongerere umugisha kuko barantabaye. Bizajya gushira mbonye ibindi, Imana izabinyoherereza ndabyizeye.”

Musabyemariya uyu nta mbaraga zo gukora akigira, kandi aribana. Ntakibasha kwikorera, atunzwe n’abaturanyi.

Umuryango Kwizera Community Development Network urateganya gufashisha ibyo kurya n’indi miryango 40 y’i Mpare na 30 y’i Ngoma hose ho mu Karere ka Huye.

Uratenganya kandi kuzafungurira n’indi miryango 70 yo mu Karere ka Bugesera.

Abarokotse Jenoside bakennye cyane hamwe n’abarwaye Cobid-19 bari mu kato batishoboye bo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bafashishijwe ibyo kurya
Buri wese yatahanye ibiro 5 bya Kawunga, ibiro 5 by’umuceri n’ibiro 5 by’ibishyimbo

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *