Huye: Abarimu b’indashyikirwa bashimiwe bahiga kurera abana bafite indangagaciro z’umunyarwanda

Politiki

Nta gushidikanya! Guhera kuri wowe ugiye gusoma iyi nkuru ubwo bumenyi bugufasha gutandukanya inyajwi n’iyindi nta handi wabukuye uretse imbere ya mwarimu ufasha umuntu guhera mu mashuri y’incuke, abo bishobokeye bagakomeza, bakaminuza bakavamo abayobozi bakomeye, ibyamamare n’ibindi bibahesha icyuhahiro.

Kwiyubaka n’iterambere ry’umuntu n’igihugu byose bikeshwa uburere n’ubumenyi byatanzwe na Mwarimu, umusanzu we kandi ugaragarira mu kurwanya ubujiji.

Tariki ya 5 Ukwakira buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu hagamijwe kuzirikana agaciro n’uburere butangwa nawe, ubwo mu karare ka Huye Abarimu baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye bizihizaga umunsi wabahariwe bagaragaje ko hari intambwe nziza imaze guterwa mu burezi bw’u Rwanda kuko mwarimu imibereho yahindutse uhereye kubushobozi no koroherezwa mu kazi ke kuko hari ibikorwa remezo bifasha mu gukomeza guteza imbere uburezi bw’u Rwanda.

Mambo ya Dunia Vedaste ni umurezi mu kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Gishihe giherereye mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Huye akaba amaze imya 20 yigisha avuga ko hari byinshi Mwarimu yakoze nubwo imibereho mbere wasangaga itari myiza ariko leta y’u Rwanda yabatekerejeho ikabongerera umushahara ungana na 10%.

Yagize ati”Iyo ndeze umwana akagira indangagaciro nk’umunyarwanda numva mfite ishema kuko bamwe mubo nigishije ubu ni abayobozi abandi ni abacuruzi bakomeye iyo mbirebye numva binshimishije,ubu agaciro k’umurezi mbona gatangwa kuko ubu leta yatwongereyeho 10% k’umushara urumva ko ibyo ari ibintu byiza”

Vedaste kandi avuga ko umwana wagiye mu ishuri aba afite imico itandukanye n’umwana utangiye ku ishuri kuko umwana wageze mu ishuri agira indangagaciro zibereye umunyarwanda, avuga kandi ko uburezi bw’u Rwanda bawavuye ahantu habi kuko kuri ubu abana basigaye bigira mu mashuri agerekeranye nyamara cyera barigiraga ku matafari.

Mukantagara Patricie watangiye kwigisha mu mwaka w’I 1995 ni umurezi mu kigo cy’amashuri abanza cya Buvumu mu Murenge wa Mukura avuga ko cyera wasanganga byarasabaga ko bigisha bisabye ko batira amashuri kuko aho bakoreraga hatabaga amashuri ahagije ariko kuri ubu bakaba bigishiriza mu mashuri meza kandi ahesha agaciro abana b’u Rwanda kuko basigaye bigishiriza mu mazu agerekeranye

Patricie agaragaza ko nubwo nta byera ngo de Leta ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ibibazo bahura nabyo mu kazi kabo no mu buzima busanzwe bibonerwe umuti.

Umuyobozi w’karere ka Huye Ange Sebutege wifatanije n’abarimu bo muri aka karere avuga  ko kuba mwarimu ari kuruhembe rwo kurerera igihugu bifasha igihugu gutera imbere kandi agashima ko mwarimu ahora ashaka uko nawe yakwiteza imbere,uyu muyobozi kandi yavuze ko byose bikenera ubufatanye ariyo mpamvu bagomga gushyira hamwe imbaraga hagati y’ababyeyi, abayobozi n’abarezi.

Mu karere ka Huye abarimu babaye indashyikirwa bashyikirijwe ibihembo aho uwa mbere yahawe imashine(LapTop) abandi bahabwa telephone zigezweho (Tablet).

Ministeri y’uburezi ubwo yatangazaga amanota y’abanyeshuri basoje ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’amashuri abanza akarere ka Huye kakaba karagize ibigo bibiri byaje mu myanya 10 ya mbere mu gihugu ibishimangira ko Huye ari Akarere k’igicumbi cy’uburezi n’umuco.

Muri rusange mu iterambere rya mwarimu, hashize imyaka ine kuva mu 2019, abarimu b’amashuri abanza n’abo mu yisumbuye bongererwa 10% by’umushara wabo wa buri kwezi, ndetse ibi bikaba byarakomeje no mu mwaka wa 2021,insanyamatsiko y’uyu mwaka igira iti” Abarimu ku isonga mu kubaka uburezi buhamye’’.

 

Umuybozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege

 

Abarimu b’Indashyikirwa bashimiwe

 

 

 

Venuste Habineza/Muhuza.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *