Huye: AMI yagaragaje ko kutamenya amategeko bibangamira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu

Ubutabera

Imiryango itari iya Leta irasaba abaturage kujya baha amakuru inzego z’ubuyobozi mu gihe habayeho guhohoterwa no kurushaho gusobanukirwa n’amategeko mu rwego rwo gufasha leta kurushaho kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ni nyuma y’aho ngo bigaragariye ko amategeko ahana ibyaha mu Rwanda akoze neza, ariko hakaba hakigaragara bamwe mu bayarengaho bagahohotera abandi barimo n’abana b’abangavu.

Bimwe mu byo abagize iyi miryango itari iya Leta bagarukaho bibangamira uburenganzira bwa muntu, ngo birimo nk’abana b’abangavu bahohoterwa bagaterwa inda imburagihe bamwe bagacicikiriza amashuri, ihohoterwa mu bashakanye, n’ibindi byiciro by’abaturage birimo n’iby’abafite uburwayi bwo mu mutwe nk’uko umuyobozi wa Health for Community Development, Umurazawase Cecile, abigarukaho.

Ati:”Ntabwo bazi cyane amategeko, ntibanasobanukiwe rimwe na rimwe n’uburenganzira bwabo ari yo mpamvu usanga bagwa mu bihano. Cyangwa se niba banahanwe, ntibanamenye ko hari itegeko rishobora kubarengera, ko hari uburenganzira bwe karemano nk’umuntu agomba guhabwa n’iyo yaba ari mu cyaha.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ngo hakiri abanyarwanda bakibuzwa uburenganzira.

Ati:”Cyane nk’iki kiciro cy’abanyarwanda nkunze gukorana na cyo cy’abafite uburwayi bwo mu mutwe usanga hari uburenganzira bwabo buhutazwa kubera ko batabusobanukiwe.”

Kuba amategeko ahana ibyaha mu Rwanda akoze neza ariko bamwe bakaba mu bayarengaho bigatuma babangamira uburenganzira bwa bagenzi babo, binabonwa n’Umuhuzabibikorwa wungirije wa Association Modeste et Innocent, Ndayisaba Eric, wungamo ko kubiganiraho ngo bifasha mu kugabanya abarenga ku mategeko.

Yagize ati:” Wenda uhereye nko ku mategeko, iyo usesenguye usanga rwose arengera uburenganzira bwa muntu. Ariko uburyo bwo kuyashyira mu bikorwa, ugasanga harimo hamwe na hamwe hakirimo ikibazo cyane cyane mu nzego z’ibanze.”

Akomeza avuga ko, no mu mibanire y’abantu hari abatarasobanukirwa uburenganzira bwa buri wese.

Ati:” Aha twavuga nk’ihohoterwa riri kugaragara, ndetse n’isambanywa ry’abana.”

Iyi miryango itari iya Leta, igaragaza ko ngo yashyizeho itsinda ry’ubuvugizi, rigenda riganira n’abaturage ku hakigaragara ihohoterwa no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu bikozwe n’abatazi amategeko. Ibi ngo  bikazafasha  mu kurushaho kubahiriza amahame remezo y’uburenganzira bwa muntu.

Umuhuzabibikorwa wungirije wa AMI, Ndayisaba Eric, yagaragaje ko kutamenya amategeko bibangamira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu
Umuyobozi wa Health for Community Development, Umurazawase Cecile, nawe abigarukaho
Imiryango itari iya Leta,  ivuga ko amategeko ahana ibyaha mu Rwanda akoze neza, ariko hakaba hakigaragara bamwe mu bayarengaho bagahohotera abandi barimo n’abana b’abangavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *