Huye: AMI yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kubera abaturage urugero birinda Covid_19

Ubuzima

Nyuma y’aho bigaragariye ko mu karere ka Huye hari bamwe mu baturage bagikerensa iki cyorezo cya Covid-19, ntibubahirize amabwiriza yo kukirinda yashyizweho, Association Modeste et Innocent (AMI), ku bufatanye na International Alert, ku nkunga y’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’I Burayi (European Union), yateguye umushinga ugamije gukangurira abaturage kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19, mu nsanganyamatsiko igira iti “Ntabe ari jye wandura cyangwa wanduza covid-19”.

Bimaze kumenyerwa ko hafi buri byumweru bibiri inama y’abaminisitiri, iterana igashyiraho ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Akarere ka Huye ni kamwe mu twagaragayemo umubare muni w’abacyandura, ndetse ubuyobozi bukagaragaza ko biterwa rimwe na rimwe no kudohoka kw’abaturage mu kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho.

Abayobozi mu biganiro

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze bari mu bashinzwe kureba uko aya mabwiriza ashyirwa mu bikorwa. Aha niho Mukayitasire Mediatrice, umukozi ushinzwe isanamitima muri Association Modeste et Innocent, umuryango utari uwa Leta ufite ikicaro mu karere ka Huye, avuga ko aba bayobozi bakwiye kubanza kuyubahiriza bakabera urugero umuturage.

Ati:” Ni ukugira ngo na bo ubwabo bakanguke, bagire icyo bamenya kuri iki cyorezo babone uko bafasha abandi baturage na bo barabyumvise. “

Akomeza avuga ko kugira ngo n’ingamba zishyirwaho zose zibe zatanga umusaruro abayobozi bakwiye kuzigira izabo kuko bizafasha abaturage kwirinda no kurinda abandi.

Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro barimo abanyamadini, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi mu nzego z’ibanze mu Murenge wa Simbi, babanje gukora amatsinda barebera hamwe ingaruka Covid-19 yagize k’umuryango nyarwanda.

Nzeyimana Etienne na  Nsengima Jean, ni bamwe mu bayitabiriye. Bavuga ko  hari icyo bungutse, kandi ko bagiye kuba intangarugero imbere y’abo bayobora bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mukayitasire Mediatrice avuga ko ubu bukangurambaga, bazabukomeza kandi babwitezeho umusaruro.

Ati:”Twahereye ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze, n’abantu bose bakorana na zo. Tuzakomeza, dukore nk’amezi atanu, dukorere mu masoko n’ahandi hantu hahurira abantu benshi. Byose ni ukugira ngo dukumire, “

Ibi bikorwa byo gukangurira abayobozi bo mu nzego z’ibanze, kuba intangarugero mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, biri gukorwa na Association Modeste et Innocent mu mirenge 7 muri 14 igize akarere ka Huye, ifatanyije n’umuryango International Alert, ku nkunga y’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi (European Union). Kuri iyi nshuro, bakaba bari bagiye mu murenge wa Simbi.

Abitabiriye ibiganiro
Bimwe mu byo bigiye muri aya mahugurwa
Barebeye hamwe ingaruka za Covid_19 ku muryango Nyarwanda
Nsengimana Jean umuturage witabiriye ibiganiro
Nzeyimana Etienne umwe mu bitabiriye ibiganiro

 

MUKAYITASIRE Mediatrice umukozi ushinzwe isanamitima muri Asociation Modeste et Innocent

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *