Huye: Bamaze ibyumweru birenga bibiri batuye ahantu hubakishije shitingi nyuma yo gusenyerwa n’ibiza

Ibidukikije

Nyuma yo gusenyerwa n’ibiza, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye bakomeje gutakambira ubuyobozi kugira ngo bafashwe kubona aho kuba, nyuma yo gusenyerwa n’ibiza by’imvura bakaba bahangayikishijwe no kurara ahantu hubakishije shitingi.

Imvura idasanzwe yaguye mu karere ka Huye, umurenge wa Mukura, akagari ka Rango A mu ijoro ryo ku wa mbere taliki ya 15 rishyira ku ya 16 Gashyantare, 2021, yasenyeye imiryango myinshi iyisiga iheruheru.

Imiryango yasenyewe na Ruhura, bitewe n’imvura nyinshi ni imiryango 4 n’ibyumba 4 byabagamo abapangayi.

Kuri ubu, iyi miryango iravuga ko n’ubwo bahawe bimwe mu bikoresho byo mu rugo n’ibiribwa ariko ihangayikishijwe cyane cyane no kuba iri kuba mu gice cy’inzu cyasigaye, bagakingaho shitingi.  Ni ibintu bavuga ko bibahangayikishije cyane, bityo bagasaba ubuyobozi kubashakira aho gutura nk’uko bari barabyijejwe n’ubuyobozi.

Ati” Kuva yasenyuka rero kugeza ubu ng’ubu icyo tumaze kubona gusa ni uko barimo bapima ruhurura kugira ngo bayubake ariko ntacyo baratubwira ku bantu babuze amazu yo kubamo, turi kurara ahantu hakingishije shitingi cyangwa se n’amazu yacu yasenyutse icyo bazadufasha.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko uretse ibi, banahanayikishijwe cyane n’ibi bihe turimo by’imvura nyinshi ihora igwa, bityo bagasaba ubufasha bwo gushakirwa aho gutura mu buryo bwihuse.

Ange Sebutege, Umuyobozi w’akarere ka Huye, avuga ko hakiri kunozwa uburyo inzu zabo zangiritse zizasanwa, gusa akongeraho ufite ikibazo cy’aho kuba yakwegera umurenge ukamufasha kubona aho kuba.

Ati” Icyo twari twavuze ni uko buri muturage udafite icumbi cyangwa ahandi hantu ho kuba yashakirwa aho kuba, abayobozi twamushakira ahandi ho kuba. Ngira ngo ahubwo twatanga ubutumwa, udafite yenda aho acumbika yakwegera ubuyobozi bw’umurenge, tuzabafasha kugira ngo babe babonye aho baba bacumbitse.”

Sebutege, akomeza avuga ko kubera ko inzu itakuzura mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri, bityo ko hakiri gutegurwa ibisabwa kugira ngo barebe uko ziriye nzu zizasanwa cyangwa zakubakwa mu bundi buryo.

Soma hano inkuru iheruka, ubwo bari bakimara gusenyerwa n’ibiza:

Huye: Imvura idasanzwe yaraye iguye yasenyeye abaturage

 

Huye bamaze ibyumweru birenga bibiri batuye ahantu hubakishije shitingi nyuma yo gusenyerwa n’ibiza

 

Ibice by’inzu byaguye babyubakishije shitingi bakazituramo
Ubwo imvura yari ikimara kubasnyera, mu ijoro ryo ku wa mbere taliki ya 15 rishyira ku ya 16 Gashyantare, 2021
Ubwo bari bakimara gusenyerwa n’ibiza by’imvura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *