Huye: Hegitari zirenga 240 zimaze guterwaho imboga zinyuranye

Ubuhinzi

Akarere ka Huye gaherereye mu ntara y’Amajyepfo, ku wa 17 Nzeri, 2021 katangaje ko Hegitari zirenga 240 zo ku butaka buhuje, zimaze guterwaho imboga zinyuranye.

Akarere ka Huye kabinyujije ku rukuta rwa twitter, kavuga ko ibi biri mu ntego bihaye yo kongera ubuso bazihingaho bukagera kuri hegitari 500.

Akare ka Huye kagira kati” Hegitari zirenga 240 ku butaka buhuje zimaze guterwaho imboga zinyuranye, kandi intego ni ukubwongera bukagera kuri hegitari 500.”

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ari byiza kurya imboga kubera ko ari nziza kandi zigira akamaro gakomeye mu buzima bw’abantu. Aha ndetse bongeraho ko zagombye kuribwa buri munsi.

Imboga zirimo imboga rwatsi, karoti, inyanya, amashu, intoryi, n’izindi… ni kimwe mu biribwa bikenerwa ku mafunguro ya muntu kugira ngo urifashe abe ariye indyo yuzuye.

Imboga, uretse kuba zigira uruhare mukurwanya indwara zikomoka ku mirire mibi, zinagira uruhare ku kwinjiza amafara ndetse n’iterambere ry’igihugu.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko mu mwaka wa 2020/2021, ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga bivuye mu Rwanda byinjije arenga miliyoni 444,8$, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 447 Frw.

Mu 2020-2021 kandi, umusaruro w’indabo, imboga n’imbuto winjirije u Rwanda asaga miliyari 29,1 Frw, akaba yariyongereyeho gake ugereranyije na miliyari 29 Frw zinjijwe mu mwaka wabanje.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *