Huye: Ihuriro rya’YDA’ rigiye kuba indi soko y’amahirwe mu rubyiruko

Ubukungu

Kuri uyu wa 31Werurwe 2021, ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’urubyiruko rya ‘Youth Development Alliance (YDA) ryasuye ibigo birimo Don Bosco Rango TVET School, VTC Rwabuye na Koperative ya ‘Kora’ ikorera ahazwi nko mu Rwabayanga i Huye,  mu rwego rwo kumenyekanisha iri huriro no kwibukiranya uruhare rwabo mu guteza imbere urubyiruko.

Ku ikubitiro abahagarariye iri huriro, basuye ikigo cya Don Bosco Rango TVET School bagirana ibiganiro n’umuyobozi w’iki kigo, bamusobanurira imikorere y’iri huriro, bibukiranya imikoranire bakwiriye kugirana n’iki kigo kugirango urubyiruko rurangiza kwiga muri iki kigo rujye rukurikiranwa, runagezweho amahirwe ahari. Abagize iri tsinda kandi baboneyeho gusura urubyiruko rwari ruri kwiga imyunga inyuranye irimo kudoda no gusuka. Bamwe muri urwo rubyiruko bavuze ko hari igihe barangiza kwiga bagakomeza kuba abashomeri. Gusa iri tsinda rya ‘YDA’ ryabamaze impungenge rivuga ko ‘YDA’ yatangijwe mu rwego rwo kunganira no gushyigikira urubyiruko.

Iri tsinda rya ‘YDA’ kandi ryaboneyeho risura umwe mu rubyiruko wahuguwe akaza kwitinyuka, agatangira gucuruza ahereye ku bihumbi 10 by’amanyarwanda ariko ubu akaba ageze ku bushobozi bwo kubona inyungu y’amafaranga ibihumbi 3000 ku munsi.  Uyu Ntawuhiganayo Nicodem, ubu ucururiza mu mutaka muri Santere ya Tumba, afite intego y’uko umwaka wa 2021  uzarangira ari gucururiza muri Boutique ye. Ntawuhiganayo aganira n’itangazamakuru yavuze ko yatangiye yotsa ibigori kandi afite Diporome dore ko yarangije amashuri yisumbuye, ariko akaba ari afite intego yo gukora akaziteza imbere. Agira inama urubyiruko ruvuga ko rwabuze akazi, gutinyuka kuko akazi gahari. Agira ati: ‘’Abo, inama nabagira ni ukwirinda ubunebwe, gukura amaboko mu mifuka kandi ntirutinye akazi.’’

Nyuma, itsinda rya ‘YDA’ ryasuye Koperative ‘Kora’ baganira n’ubuyobozi bw’iyi koperative ku bufatanye bugamije guteza imbere urubyiruko. Bamwe mu rubyiruko bakorera aha, bavuze ko bamaze gutera intambwe. Uwitwa Byiringiro Francois , yavuze ko nyuma yo guhabwa amahirwe akinjira muri Kora ubu ageze aheza abikesha akazi akora ko kubaza, aho yatangiye kubonamo amafaranga.

Itsinda rya ‘YDA’ ryakomereje urugendo muri VTC Rwabuye. Ryagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’iki kigo, bibukiranya uruhare rwabo mu gufasha  urubyiruko mu iterambere, rugakurikiranwa kandi rugasaranganywa amahirwe ahari.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’urubyiruko mu karere ka Huye, Kayisire Pauline aganira n’Itangazamakuru yavuze ko basuye biriya bigo mu rwego rwo kumenyekanisha iri huriro. Yakomeje avuga ko  kandi rigiye gufasha urubyiruko kumenya amahirwe ari mu karere no kurushyigikira mu bikorwa by’iterambere. Yagize ati:’’Iyi mikoranire n’abafatanyabikorwa igiye kudufasha guhuza amakuru, gukurikirana no gusangiza amahirwe urubyiruko.’’ Yakanguriye kandi abafanyabikorwa bafite gahunda zunganira urubyiruko bagana akarere ka Huye, kwegera YDA mu rwego rwo kunoza ibikorwa byabo.

Kayitare Leon Pierre, umukozi w’akarere ka Huye ushinzwe ihuriro ry’abafatanyabikorwa  mu iterambere yavuze ko iri huriro ari ingenzi kuko rije gufasha urubyiruko rw’aka karere. Ati:’’Ibyo twiteze kuri aba bafatanyabikorwa ni ugushyira hamwe tukareba amahirwe ahari, tugafatanya gutanga amakuru ku rubyiruko rutayafite, cyane cyane urubyiruko rutuye mu byaro. Twiteze ko ubufatanye tuzagirana, buzatuma amahirwe tubasha kuyasaranganya ndetse tukabasha gufasha urubyiruko. Yaboneyeho akangurira abafatanyabikorwa bagana akarere kwegera ‘YDA’ mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko.

Frère Emmanuel Sibomana umuyobozi w’ikigo cya VTC Rwabuye, kimwe mu byasuwe n’itsinda rya ‘YDA’ yavuze ko ubufatanye na ‘YDA’ buzaba ingirakamaro ku rubyiruko kuko hari amahirwe y’abafatanyabikorwa yajyaga aboneka agurira kuri bamwe kubera kubura amakuru, ariko ubu bikaba  bigiye gukemuka.

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’urubyiruko rya‘Youth Development Alliance (YDA) mu karere ka Huye ryatangijwe ku itariki 7 Ukwakira 2020. Ubu rimaze kugira abafatanyabikorwa bagera kuri 32 rikaba rifite intego yo  kuzazenguraka akarere kose rimenyekanisha ibikorwa byaryo.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *