Huye: Imiryango isaga 200 yatangiye kugobokwa nyuma yaho igizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura ivanze n’umuyaga

Ibidukikije

Akarere ka Huye, kuri uyu wa mbere taliki ya 18 Ukwakira, 2021 katangaje ko nyuma y’aho mu ijoro ryo ku wa gatandatu taliki ya 16 Ukwakira, 2021 imiryango isaga 200 igizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura ivanze n’umuyaga, yibasiye imidugudu ya Buremera na Rwerinka yo mu Kagali ka Byinza mu murenge wa Kinazi, yatangiye kugobokwa.

Ibi byakozwe ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi(MINEMA) n’ Akarere ka Huye, aho bakoreye muri iyi midugudu.

Muri iyi midugudu, inzu 181 z’abaturage zangijwe n’ibiza, harimo 21 zasenyutse. Hanangiritse kandi n’ibindi birimo n’imyaka y’abaturage mu mirima.

Imvura nyinshi yaguye, yari irimo n’inkubi y’umuyaga, aho yanatumye abantu 2 bahasiga ubuzima ndetse inateza n’ibindi biza bitandukanye.

Abaturage 2 bitabye Imana, umwe agwiriwe n’inzu ndetse n’uwatwawe n’umugezi.

Akarere ka Huye, kabinyujije ku rukuta rwa Twitter rwako, kavuga ko abagizweho ingaruka, bahawe ubufasha bw’ibikoresho by’ibanze byo mu buzima bw’umuryango.

Kati” Abagizweho ingaruka bahawe ubufasha bw’ibikoresho by’ibanze byo mu buzima bw’umuryango nk’ibiryamirwa, ibyo gutekamo, kuriraho, iby’isuku n’ibindi.”

Abagizweho ingaruka bahawe ubufasha bw’ibikoresho by’ibanze byo mu buzima bw’umuryango nk’ibiryamirwa, ibyo gutekamo, kuriraho, iby’isuku n’ibindi

 

 

Photo: Huye District

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *