Huye: Imvura idasanzwe yaraye iguye yasenyeye abaturage

Ibidukikije

Imvura idasanzwe yaraye iguye mu karere ka Huye, mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere taliki ya 15 rishyira ku ya 16 Gashyantare, 2021, aho amazi yari asanzwe anyura muri Ruhurura aturuka muri Santere ya Rango, yamanutse ari menshi cyane, asenya amazu anangiza n’ibindi bikorwa by’abaturage.

Iyi mvura yaraye iguye yangije amazu, imyaka n’ibikorwa remezo cyane mu mirenge ya Mukura na Tumba ho mu karere ka Huye aho inzu zasenyutse n’ibyarimo byose bikagenda birimo ibikoresho n’imyaka mu buryo budakabije cyane.

Amwe mu mazu yangiritse twabashije kumenya harimo; ibyumba 8 byasenyutse, icyiraro cy’inka ndetse n’izindi nzu 2 zakubiswe n’amazi ku buryo bworoheje muri Mukura.

Habinshuti Eric, umwe mubagezweho n’ibiza avuga ko nta kintu baramuye mu nzu.

Ati” hari mu masaha ya saa 20h00 gutyo.  Twari turi mu rugo ariko tutarajya mu busaswa, murabizi ko muri iyi minsi hariho igihe cyo gutaha kare twese twari turi mu rugo. Nta kintu twaramuye mu nzu, nawe amaso araguha.”

Habinshuti, akomeza avuga ko ikintu abona cyabitije umurindi hari umuhanda uri gukorwa wa Kubi, wo mu murenge wa Mukura, kuko mu gihe wari uri gukorwa hatigeze habanza gushaka aho amazi y’imvura azajya anyura. Baje bikanga ibihe by’imvura baragenda. Ya mabuye ntibigeze bashaka aho bayashyira ngo imvura n’iza itayatwara,bityo ko ariyo yamanukanaga n’imvura agakubita ku mazu, akavuga ko kubyakira byamunaniye tukaba dusaba leta ko yatugoboka.

Undi mutarage wari ucumbitse mu nzu yasenyutse, avuga ko yagombye kunyura mu idirishya inzu yarengewe n’amazi.

Ati ’’Nari ndi kuvugira kuri telefone ndyamye ku buriri, mugenzi wanjye ambwira ko amazi yatangiye kuza mu nzu, nagiye kubona mbona Tapi iri kureremba. Nkinguye amazi arankubita yuzura inzu. Nabuze aho nyura ngomba guca mu idirishya inzu iba iraguye.’’

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buvuga ko hatangiye igikorwa cy’ikusanyamakuru ngo hamenyekane umubare b’abagizweho ingaruka n’ibyangiritse muri rusange, bukizeza abahuye n’ibiza ko bazagobokwa nk’uko bisanzwe bikorwa.

Bwaboneyeho no kubihanganisha ariko bukanashishikariza abaturage muri rusange kuzirika ibisenge, gusibura imirwanyasuri no gufata amazi mu ngo yaba akomoka ku bisenge n’akoreshwa.

Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege yahumurije abahuye n’ibiza abizeza ko ubuyobozi bugiye kubagoboka,

Ati “Mu ijoro ryatambutse, mu karere ka Huye haguye imvura nyinshi  by’umwihariko mu murenge wa Tumba n’uwa Mukura , hari ibyangiritse bitandukanye, …Icyo tugiye gukora by’umwihariko; kuri iyi Ruhurura, hari umuhanda uri gukorwa, turaza kuganira n’abari kuwukora turebe uko iyi Ruhurura yatunganywa neza, ikindi turi gukora ni ikusanyamakuru kuko byabaye nijoro birumvikana ko imibare igenda yiyongera ariko icya mbere ni ubutabazi bw’ibanze.”

Sebutege yakomeje avuga ko icyo bugiye gukora nk’ubuyobozi ari ukuza gufatanya nabo gusana ibyangiritse ndetse ngo barabona ko hari aho bigoye kongera kuhatura kuko hasa nk’aho hangiritse cyane. Avuga ko bazabashakira iby’ibanze, nta muturage uri bubure aho aba, aho abaturanyi bitakunda,imiryango bidashoboka, baraza no gushaka aho babakodeshereza mu gihe amazu yabo atarasanwa.

Sebutege kandi, akomeza avuga ko nk’uko bisanzwe ari ukubagoboka, gusana amazu aho bishoboka no kubaka andi kugirango abaturage bature neza.’’

Imvura yaguye yasenye inzu z’abaturage

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *