Huye: Imvura nyinshi yaguye irimo inkubi y’umuyaga 2 bahasize ubuzima

Ibidukikije

Mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Byinza, Umudugudu wa Buremera, ku mugoroba wo ku wa gatandatu taliki ya 16 Ukwakira, 2021 imvura nyinshi yaraye iguye irimo n’inkubi y’umuyaga, yatumye abantu 2 bahasiga ubuzima ndetse inateza n’ibindi biza bitandukanye.

Abaturage 2 bitabye Imana, umwe agwiriwe n’inzu ndetse n’uwatwawe n’umugezi.

Hanangiritse ibikorwa remezo, birimo inzu z’abaturage, amashuri n’imyaka y’abaturage.

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye,bubinyujije ku rukuta ryabo rwa Twitter, buvuga ko bufatanyije na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi(Minema), batangiye kubarura ibyangijwe n’ibi biza byaraye bibaye bigamije kumenya ingano y’ibyangiritse.

Akarere ka Huye kati” Kubarura ibyangijwe n’ibi biza byaraye bibaye bigamije kumenya ingano y’ibyangiritse. Mu bufatanye bw’Akarere na MINEMA, hari gushakwa uko aba baturage bagizweho ingaruka n’ibi biza bagobokwa. Twihanganishije imiryango yagizweho ingaruka n’ibi biza.”

Abayobozi mu nzego zinyuranye, bazindukiye mu gikorwa cyo kwihanganisha abaturage.

Abayobozi basabye abaturage gutabarana, abafite inzu zitangiritse bagacumbikira abasenyewe n’ibiza, mu gihe batarubakirwa.

Ibikorwa byo kubarura ibyangiritse birakomeje.

Mu Rwanda, nk’uko imibare ibigaragaza, muri 2020 ibiza byahitanye abantu bagera kuri 290, bikomeretsa ababarirwa muri 400.

Nk’uko bigaragazwa n’imibare ituruka muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, inkangu n’imyuzure ni byo byahitanye abantu benshi, kuko byonyine byahitanye 187 harimo 125 bazize inkangu na 62 bazize imyuzure.

Naho, ku bijyanye n’inkomere, abenshi bakomerekejwe n’inkuba ndetse n’isuri, kuko kuri 398, abakubiswe n’inkuba ari 171, naho abatwawe n’isuri bakaba 143.

Muri 2020 kandi, ibiza byishe inka 127, byica n’andi matungo 3364. Byasenye inzu zisaga 8000, hatabariwemo ibyumba by’amashuri 95 n’insengero 22, byangiza imyaka kuri hegitari hafi 6000 n’amashyamba kuri hegitari 458.

Imvura nyinshi yaraye iguye n’inkubi y’umuyaga byasenye n’inzu z’abaturage
Imvura nyinshi yaraye iguye, yasenye n’ibyumba by’amashuri

Ange Sebutege, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye bazindukiye mu gikorwa cyo kwihanganisha abaturage

 

 

Photo: Huye District

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *