Huye: Ndumva nduhutse umutima-Imbamutima z’uwafungiwe icyaha cya Jenoside wasabye imbabazi abo yiciye akazihabwa

Ubutabera

Muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge hagamijwe komorana ibikomere by’umutima, abagororwa bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kimwe n’abarangije ibihano bakatiwe n’inkiko ubu bakaba barasubiye mu buzima busanzwe, ubuyobozi bw’akarere ka Huye bufatanyije n’abafatanyabikorwa buri kubahuza n’imiryango y’abo biciye bagamije kuyisaba imbabazi nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Abagororwa bari gufashwa gusaba imbabazi, ni abakomoka mu Mirenge igera ku munani muri 14 igize akarere ka Huye, irimo uwa Mbazi na Simbi bafungiye muri Gereza ya Huye.

Kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid_19, abagororwa bakiri muri Gereza, banditse amabaruwa asaba imbabazi bayanyuza ku buyobozi bwa Gereza, azanwa imbere y’imiryango y’abo biciye n’umuryango wa Association Modeste et Innocent isanzwe ikora ibikrowa byimakaza ubumuntu mu bantu, isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge.

Aya mabaruwa asomerwa mu ruhame n’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze ziba zihari, imiryango yiciwe abayo ibyumva igatanga imbabazi cyangwa nti zitange.

Twagirumukiza Alexandre wasabye imbabazi akazihabwa, avuga ko yashimishijwe na zo.

Ati:” Kuba nasabye imbabazi nkazihabwa, ndumva umutima wanjye ubohotse. N’ubwo njyewe nafunguwe najyaga numva mfite impungenge ariko ubu ngubu zirashize.”

Umusaza Paul Karemera wiciwe abe, yatanze imbabazi avuga ko impande zombi zigiye kubana nta rwikekwe.

Ati:” Ndumva meze neza rwose, kuko ntanze imbabazi k’uwazinsabye. Tugiye kubana neza nta rwikekwe, nta gukeka ko agaruka kunyica. Tugiye kujya dushyingirana dutahane ubukwe, n’ibindi….”

Umukozi ushinzwe isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge muri A.M.I Mukayitasire Mediatrice, igikorwa cyo gusaba imbabazi ku bagororwa, cyabanjirijwe no kubigisha kuvuga ukuri, kwicuza, nk’inzira yabafasha komorana ibikomere by’umutima no kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu muryango Nyarwarwanda.

Umukozi w’akarere ka Huye ushinzwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge Boniface Niyibizi, yavuze ko abahawe imbabazi n’abazitanze bose bakwiye kudatatira igihango bagiranye.

Ati:” iyi ni intambwe nziza, ari nayo mpamvu tubasaba ngo igiti bateye uyu munsi bazohore bakibagarira bagifumbira kandi bagikorera kugirango gikure neza. Turabasaba ko intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge bateye uyu munsi, itazasubira inyuma.”

Ibikorwa by’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge A.M.I. imaze imyaka igera ku 9 ibikora, ndetse ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze bukavuga ko byagiye bitanga umusaruro mu mibanire y’abaturege.

Twagirumukiza Alexandre wasabye imbabazi akazihabwa, avuga ko yashimishijwe na zo

 

Umukozi ushinzwe isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge muri A.M.I Mukayitasire Mediatrice, igikorwa cyo gusaba imbabazi ku bagororwa, cyabanjirijwe no kubigisha kuvuga ukuri, kwicuza, nk’inzira yabafasha komorana ibikomere by’umutima no kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu muryango Nyarwarwanda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *