Huye: School for excellence Imanzi yashyize ababyeyi igorora

Ubukungu

Ishuri rya School for excellence Imanzi riherereye mu karere ka Huye, ryashyize ababyeyi igorora nyuma yo kumenyesha ababyifuza kuharerera ko, amafaranga y’ishuri ari make cyane, kuko ku mafaranga ibihumbi mirongo ine na bitanu (45,000Frw) umwana ahabwa uburezi bufite ireme, ikinyabupfura n’umuco.

Muri uku korohereza ababyeyi bifuza kuharerera, umubyeyi azajya aza kwandikisha umwana we ku biro by’ishuri ku Karubanda mu byiciro byose guhera mu mashuri y’inshuke kugera mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza yitwaje 3000 Frw.

Umugwaneza Solange, Umuyobozi wa School for excellence Imanzi, avuga ko bajya guhitamo korohereza ababyeyi bifuza kuharerera, babitewe n’uko bari bamaze kubona ko icyorezo cya Covid_19 cyakomye mu nkokora ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage.

Yagize ati:” Twe nk’ubuyobozi, dukunda abo turera n’abaharerera. Ntabwo twari kubona icyorezo nk’iki gihungabanyije ubukungu mu ngeri zose z’abatuye isi, ngo turekere iyo! Ni yo mpamvu twahisemo gukuraho imbogamizi zose ababyeyi bafite, zijyanye n’amikoro kugirango tugendane nabo, muri ibi bihe isi irimo.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko, amafaranga y’ishuri 45,000Frw umwana yishyura ku gihembwe, adahuye n’ibyo baha umwana kuko usibye amasomo akungahaye k’ubumenyi, umwana anahabwa n’ubundi bumenyi buzamufasha mu mibereho yo hanze utibagiwe umuco no gukunda igihugu.

Ati:”Babyeyi mutuye mu mirenge ya Ngoma, Huye, Mbazi, Save, na Mukura, n’ahandi…mutuzanire abana banyu tubahe uburezi turabizeza ko mutazatugaya.”

Ibi uyu muyobozi abihera ku kuba, iri shuri ritsindisha neza mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye bitewe n’abarimu b’inzobere bafite yaba mu ndimi, imibare, Ikinyarwanda, amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga bafite.School for Excellence Imanzi, iherereye ku Karubanda, hirya gato ya Petit Seminaire Virgo Fidelis, haruguru gato ya Karibu Peace Center.

Umubyeyi udashoboye kuhagera ngo yandikishe umwana we, yahamagara nimero ya Tel: 078 89 60 753 agafashwa mu bundi buryo.

Abiga kuri iki kigo, umutekano wabo uba wizewe kuko hari ikibuga ikinini abana bisanzuriramo bakina.

Ni ishuri rifite ibifasha kwidagadura bizwi nk’ibyicundo kandi ryitaruye urusaku, ibi bigatuma abana biga neza bagafata ibyo biga neza kuko nta kibarogoya na kimwe.

Ni ishuri rifite ibifasha kwidagadura bizwi nk’ibyicundo kandi ryitaruye urusaku
Umuyobozi wa School for excellence Imanzi Solange UMUGWANEZA avuga ko bajya guhitamo korohereza ababyeyi bifuza kuharerera, babitewe n’uko bari bamaze kubona ko icyorezo cya Covid_19 cyakomye mu nkokora ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *