Ibintu 5 byagufasha kwitegura Igihimbwe cy’ihinga A neza

Ubuhinzi

Mu gihe iyo dusoje igihe cy’impeshyi hakurikiraho igihe cy’imvura aricyo twita Umuhindo gitangira muri Nzeri kikagera muri Mutarama. Hari ibyo umuhinzi akwiye kubanza gutegura mbere y’uko iki gihembwe gitangira.

Iyo dusoje igihe cy’impeshyi hakurikiraho igihe cy’imvura aricyo twita Umuhindo gitangira muri Nzeri kikagera muri Mutarama. Iki gihembwe kirangwa no guhinga ibihingwa Ngandurarugo ndetse no kwita kubihingwa Ngengabukungu. Buri muhinzi rero aba agombwa kwitegura neza iki gihembwe kuko aricyo gitangira umwaka w’ubuhinzi , iyo umuhinzi atabashije kukitwaramo neza mu buhinzi bwawe uba usatira kutazagira umusaruro mwiza umwaka wose.

Hari ibyo umuhinzi akwiye kubanza gutegura mbere y’uko iki gihembwe gitangira:

  1. Gutegura umurima uzahingwa

Umurima uzahingwa muri iki gihembwe ugomba gutegurwa mbere ndetse bikaba muri iki gihe cy’izuba kugirango imvura niyikubita hasi umuhinzi azahite ayifatirana ku gihe. Aha hakorwa imirimo nko kurima amasinde mu bisigati ndetse n’ahandi hazahingwa ndetse no gusukura aho hantu uzahinga.

  1. Gutegura Imbuto uzatera

Imbuto ni ikintu gikomeye kiguha ishusho y’umusaruro uzagira , iyo wateye imbuto mbi usarura umusaruro muke , iyo wateye imbuto nziza witegura umusaruro mwiza. Iyo tuvuze imbuto nziza ni za mbuto wakuye ahantu hizewe nko mu bigo bishinzwe gutanga imbuto, mu bacuruza imbuto ndetse no ku bashinzwe Ubuhinzi cyangwa iyo wowe wizeye yakomotse kuri za mbuto wakuye ahizewe. Iyo rero uteye imbuto yabitswe nabi nabyo bigira ingaruka ku musaruro ugira kuko ishobora kuba yarangiritse mu kuyibika. Abahinzi barashishikarizwa kugana ibigo bishinzwe gutanga imbuto bikabafasha.

  1. Gutegura ifumbire

Kugirango ubone umusaruro mwiza ni ngombwa gukoresha ifumbire yaba imvaruganda cyangwa imborera, ibi biterwa n’ubwoko bw’ubutaka uhingaho hanwe n’igihingwa uzahinga . Ni byiza kuvanga izi fumbire zombi ukurikije amabwiriza yo kuzivanga kuko si byiza gukoresha ifumbire mvaruganda gusa ubutaka bukenera n’imborera ifasha mu gukura kw’igihingwa. Ibi kandi bijyana no gukoresh bya byatsi bigira imyunyu ngugu ibihingwa bikenera nabyo bigakora mu gukora ya fumbire y’imborera.

  1. Gutegura isoko ry’umusaruro wawe

Ntago ibi ari ibintu bimenyerewe ariko ni ngombwa ku muntu ukora ubuhinzi bw’umwuga . Ibihingwa ni ibintu bidatinda mu murima iyo bimaze kwera kandi nta buryo buhagije bwo kubibika igihe kirekire ubu twari twagira buhagije mu Rwanda niyo mpamvu ugomba guhinga ufite igitekerezo cy’aho uzagurisha umusaruro wawe. Aha hazamo kumenyana n’abacuruza umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ndetse n’abandi bose bashobora kugufasha mu kugeza umusaruro wawe kw’isoko.

  1. Gutegura amafaranga bizagutwara

Buri gikorwa kugirango gitange umusaruro wakitezemo hari ibyo ugomba kugitangaho byanga bikunda niyo mpamvu ugomba guteganya mbere amafaranga ibikorwa byawe by’ubuhinzi bizagutwara . Kugirango uhingire ku gihe nta bukererwe bujemo . Aya mafaranga rero ni ngombwa kugirango ibikorwa byawe bizagende neza kandi bijyane n’ihinga igihe umuhindo uzaba uhinduye.

Nubwo Ubuhinzi bwacu bukiri mu buryo bwa Gakondo hari uburyo bwo kugenda tugerageza kubigira umwuga kandi abahinzi benshi bari kugenda babona ingaruka nziza bibaha. Nawe rero itegure neza mbere y’uko Imvura igera hasi kugirango uzahin gire igihe kandi nta mbogamizi ugize.

Ubuhinzi ni umwuga ukorwa n’abasaga 90% mu Rwanda kandi bo mu byiciro byose baba abakuru ndetse n’urubyiruko.

Mu igihe bikomeza kuvugwa ko uyu mwuga abanyarwanda bawukora ariko bikiri mu buryo bwa Gakondo , Minisiteri y’ubuhinzi nayo ikaba irimo gukora ibishoboka byose ngo abawukora babashe kuwukor a by’umwuga . Ibi ariko bigendana no guhugura abahinzi buri gihe ndetse bakanahabwa amakuru ku gihe y’ibyo bakeneye guhinga n’uburyo bwo kubihinga .

Photo: (Internet)

Src: yeanrwanda.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *