Ibitaro bya ‘Baho International’ byafunzwe

Ubuzima

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yafashe icyemezo cyo gufunga Baho International Hospital, nyuma y’igihe gito bivuzwe ko ibyo bitaro byarangaranye umurwayi bituma yitaba Imana.

Kigalitoday ivuga ko ayo makuru akimara kumenyekana, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse na MINISANTE, batangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu rwabaye ku ya 9 Nzeri 2021.

Mu gihe iperereza ryatangiraga gukorwa kandi, abaganga babiri bo muri ibyo bitaro byo mu Mujyi wa Kigali, bafashwe na RIB barafungwa.

Icyo kibazo cyabaye muri ibyo bitaro mu gihe n’ubundi hari hashize iminsi ababigana banditse ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko bidatanga serivisi nziza, bigera n’aho ubuyobozi by’ibyo bitaro busaba imbabazi kubera ko batakiriye abkiriya babo uko bikwiye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *