Icyo wamenya ku nzira imbuto y’ibirayi inyuramo kuva muri Laboratwari kugeza tubonye ibirayi byo kurya mu rugo

Ubuhinzi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda(RAB), ivuga ko habaho inzira enye(4) imbuto y’ibirayi inyuramo kuva muri Laboratwari kugeza tubonye ibirayi byo kurya mu rugo.

RAB, ibinyujije ku rukuta ryayo rwa Twitter, isobanura ibyiciro bine by’ingenzi imbuto y’ibirayi inyuramo kugeza habonetse ibyo turya. Ibintu binagira uruhare mu kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi bw’ibirayi.

Imbuto z’ikiciro cyambere bita Minitubers zihingwa mu murima hagasarurwaho imbuto z’ikiciro cya kabiri bita Pre-base.

Imbuto z’ikiciro cya kabiri bita Pre-base zigahingwa mu murima hakavamo imbuto z’icyiciro cya gatatu bita Base.

Imbuto z’icyiciro cya gatatu bita Base zigahingwa mu murima hakavamo imbuto z’icyiciro cya kane bita Certifiee iyi niyo bita IMBUTO ICURUZWA niyo ihabwa abahinzi bose hakavamo ibirayi turya mu ngo.

Ibirayi ni igihingwa kera mu Rwanda, cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru; mu Karere ka Gicumbi, Burera, Musanze, no muri Rulindo na Gakenke.

Bihingwa kandi no mu Ntara y’Iburengerazuba, cyane cyane mu Karere ka Nyabihu, Rubavu, Karongi na Rutsiro, no mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyamagabe na Nyaruguru.

Umusaruro w’ibirayi mu Rwanda, ungana na 60% uturuka mu turere dukikije Pariki y’Igihugu y’Ibirunga twa Musanze, Rubavu na Nyabihu.

Umusaruro ugera kuri 25% uva mu Karere k’Ububeruka: Burera na Gicumbi, na ho umusaruro ungana na 10% uva muri Nyamagabe, Nyaruguru, Rutsiro na Karongi (Crête Congo-Nil), hanyuma umusaruro ungana na 5% uturuka mu tundi duce tw’Igihugu.

Mu Rwanda hahingwa amoko menshi y’ibirayi, imbuto iba itandukanye bitewe n’uduce duhingwamo ibirayi, gusa imenyerewe muri rusange ni Kinigi, ikunzwe cyane ku isoko.

Hari indi mbuto yitwa Kuruza yihanganira ubutaka busharira kandi ntikunda gufatwa n’uburwayi, ihingwa muri Nyamagabe, Nyaruguru, Rutsiro na Karongi. Indi ikunze guhingwa ni Kirundo.

Hari n’imbuto yitwa Victoria na Gikungu ziboneka muri RAB abaturage iyo bayisabye barayibona.

Andi moko y’imbuto arimo Twihaze igira umusaruro mwinshi iyo yahinzwe neza n’ibihe bikagenda neza, ishobora gusarurwaho toni 30 na 45 kuri hegitari.

Imbuto yitwa Ndeze yo yerera amezi abiri mu gihe ubusanzwe ibirayi byerera amezi 3,5 na 4,5, kandi ngo yagaragaje umwimerere mu nganda zikora ifiriti.

Izi mbuto hamwe n’izitwa Kaze neza na Nkunganire zatangiye kugera mu bahinzi, akaba ari na bo bazitoranyije baziha amazina.

 

Photo: (RAB)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *