Icyo Wamenya Kuri Filime Nshya Zizasohoka Taliki Ya 19 Werurwe ndetse na byinshi bizerekeyeho

Imyidagaduro

Zimwe muri filime zo hanze y’imbibi z’u Rwanda, zizasohoka   taliki ya 19 Werurwe 2021 ni izi zikurikira:

Ku wa gatanu taliki ya 19 Werurwe, 2021 hazajya hanze filime yitwa “The Courier”. Ni filime yanditswe na Tom O’Connor gusa aha ikaba iyobowe na Dominic Cooke.

Iyi filime iri gutunganyirizwa mu nzu zitunganya filime zirimo iyitwa 42, FilmNation Entertainment, SunnyMarch. Bamwe mu batunganya filime barimo uwitwa Adam Ackland, Ben Browning, Ben Pugh, Rory Aitken nibo bari kugira uruhare mukuyitunganya. Ni filime y’abongereza batatanyije n’abanyaleata zunze ubumwe za amerika ndetse aha ikaba iri mu rurimi rw’icyongereza.

Benedict Cumberbatch, Merab Ninidze, Rachel Brosnahan n’abandi batandukanye ni bamwe mu bakinnyi bazagaragara muri filime “The Courier”.

Filime ” The Courier”

Kuri uyu munsi kandi, taliki ya 19 Werurwe, 2021 hazajya hanze filime yitwa “Enforcement”. Ni filime yanditswe na Anders Ølholm afatanyije na Frederik Louis Hviid ndetse aha ikaba iyobowe Anders Ølholm (screenplay) afatanyije na Frederik Louis Hviid tubonye haruguru ko banagize uruhare mukwandika ndetse no kuyobora iyi filime.

Iyi filime iri gutunganyirizwa mu nzu zitunganya filime zirimo iyitwa Toolbox Film. Bamwe mu batunganya filime barimo uwitwa Signe Leick Jensen, Morten Kaufmann nibo bari kugira uruhare mukuyitunganya. Ni filime y’abanyadanimarike (Denmark) ndetse aha ikaba iri mu rurimi rw’ikinyadanimarike(Danish).

Jacob Lohmann, Simon Sears, Tarek Zayat n’abandi batandukanye ni bamwe mu bakinnyi bazagaragara muri filime “Enforcement”.

Flime ” Enforcement”

Nanone ku wa gatanu taliki ya 19 Werurwe, 2021 hazajya hanze filime yitwa “Last Call”. Ni filime yanditswe na Greg Lingo, Paolo Pilladi gusa aha ikaba iyobowe na Paolo Pilladi.

Iyi filime iri gutunganyirizwa mu nzu zitunganya filime zirimo iyitwa Future Proof Films, JARS Productions, Goodie Goodie Productions nizo ziri gutunganyirizwamo iyi filime. Bamwe mu batunganya filime barimo uwitwa DJ Dodd, Rob Simmons, Ante Novakovic, Poalo Pilladi nibo bari kugira uruhare mukuyitunganya. Ni filime y’abongereza ndetse aha ikaba iri mu rurimi rw’icyongereza.

Jeremy Piven, Taryn Manning, Bruce Dern n’abandi batandukanye ni bamwe mu bakinnyi bazagaragara muri filime “Last Call”.

Filime ” Last Call”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *