Icyo wamenya kuri filime nshya zizasohoka taliki ya 22 Mutarama

Imyidagaduro

Zimwe muri filime zizasohoka muri iki cyumweru twitegura kwinjiramo, by’umwihariko guhera taliki ya 22 Mutarama 2021 ni izi zikurikira:

Duhereye ku watanu taliki ya 22 Mutarama, 2021 hazajya hanze filime yitwa “Our Friend”. Ni filime yanditswe na Brad Ingelsby gusa aha ikaba iyobowe na Gabriela Cowperthwaite.

Iyi filime iri gutunganyirizwa mu nzu zitunganya filime zirimo iyitwa Scott Free Productions, STX International n’izindi zitandukane. Bamwe mu batunganya filime barimo uwitwa Michael A. Pruss, Teddy Schwarzman, Ryan Stowell, Kevin J. Walsh nibo bari kugira uruhare mukuyitunganya. Ni filime y’abanyaleta zumwe ubumwe za Amerika, iri mu rurimi rw’icyongereza.

Dakota Johnson, Gwendoline Christie, Casey Affleck n’abandi batandukanye ni bamwe mu bakinnyi bazagaragara muri filime “Our Friend”.

Filime yitwa “Our Friend”, izasohoka taliki ya 22 Mutarama, 2021

Tukiri kuri iyi taliki ya 22 Mutarama, 2021 hazajya hanze filime yitwa “Preparations to be Together for an Unknown Period of Time”. Ni filime yanditswe na Lili Horvath ndetse aha ikaba iyobowe n’uyu Lili Horvath tubonye ko yanagize uruhare mu kuyandika.

Iyi filime iri gutunganyirizwa mu nzu zitunganya filime zirimo iyitwa Poste Restante n’izindi zitandukane. Bamwe mu batunganya filime barimo uwitwa Dóra Csernátony, Lili Horvát twabonye ko yanagize uruhare mu kwandika no kuyobora iyi filime, Péter Miskolczi. nibo bari kugira uruhare mukuyitunganya. Ni filime y’abanya- Hungary, gusa aha ikaba iri mu rurimi rw’icyongereza.

Natasa Stork, Viktor Bodó, Benett Vilmányi n’abandi batandukanye ni bamwe mu bakinnyi bazagaragara muri filime “Preparations to be Together for an Unknown Period of Time”.

Filime yitwa “Preparations to be Together for an Unknown Period of Time”, izasohoka taliki ya 22 Mutarama, 2021

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *