Icyo Wamenya Kuri Filime Nshya Zizasohoka Taliki Ya 29 Mutarama

Imyidagaduro

Zimwe muri filime zo hanze y’imbibi z’u Rwanda, zizasohoka   taliki ya 29 Mutarama 2021 ni izi zikurikira:

Ku wa gatanu taliki ya 29 Mutarama, 2021 hazajya hanze filime yitwa “The Night”. Ni filime yanditswe na Kourosh Ahari afatanyije na Milad Jarmooz ndetse aha ikaba iyobowe n’uyu Kourosh Ahari tubonye ko yanagize uruhare mu kuyandika.

Iyi filime iri gutunganyirizwa mu nzu zitunganya filime zirimo iyitwa SuperNova8 Films, 7Skies Entertainment, Mammoth Pictures, Orama Filmworks, Indie Entertainment na Leveller Media. Bamwe mu batunganya filime barimo uwitwa Alex Bretow, Kourosh Ahari twabonye haruguru ko yanagize uruhare mu kuyandika no kuyiyobora, Jeffrey Allard, Cheryl Dillard Staurulakis, Armin Amiri na Mohammad Dormanesh nibo bari kugira uruhare mukuyitunganya. Ni filime y’abanyaleta zumwe ubumwe za Amerika bafatanyije n’abanya-Irani (Iran), iri mu rurimi rw’icyongereza n’ururimi rw’ikinyaperesi(Persian).

Shahab Hosseini, Niousha Noor, George Maguire n’abandi batandukanye ni bamwe mu bakinnyi bazagaragara muri filime “The Night”.

Kuri iyi taliki ya 29 Mutarama, 2021 kandi, hazajya hanze filime yitwa “The Little Things”. Ni filime yanditswe na John Lee Hancock ndetse aha ikaba iyobowe n’uyu John Lee Hancock tubonye ko yanagize uruhare mu kuyandika.

Iyi filime iri gutunganyirizwa mu nzu zitunganya filime zirimo iyitwa Gran Via, Warner Bros n’izindi zitandukanye. Bamwe mu batunganya filime(Producers) barimo uwitwa Mark Johnson, John Lee Hancock twabonye haruguru ko yanagize uruhare mu kuyandika no kuyiyobora n’abandi n’abandi, nibo bari kugira uruhare mukuyitunganya. Ni filime y’abanyaleta zumwe ubumwe za Amerika ndetse aha iri mu rurimi rw’icyongereza.

Denzel Washington, Rami Malek, Jared Leto n’abandi batandukanye ni bamwe mu bakinnyi bazagaragara muri filime “The Little Things”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *