Igihombo ku bacuruzi barangura amavuta bagasanga ni amazi kibazwe nde?

Ubukungu

Bamwe mu bacuruzi bahangayikishijwe n’igihombo baterwa no kurangura amavuta y’Ubuto bagasanga ni mazi arimo gusa, bagasaba ubuvugizi inzego zibishinzwe kubafasha gukurikirana iki kibazo.

Iyo uganiriye na bamwe mu bacuruzi, bakubwira ko bahangakishijwe n’ikibazo cyo kurangura bimwe mu bicuruzwa bagasanga ibyanditse kuri amaraje inyuma atari byo biri imbere.

Urugero ni urwa bamwe mu bacuruzi bo mu karere ka Huye, mu isoko rya Huye aho bavuga ko bahangayikishijwe n’ igihombo baterwa no kurangura amavuta y’Ubuto bagasanga ni mazi, bakavuga ko hari igihe barangura utubido twa litiro 5 cyangwa ijerekani bifunze neza ariko bagatungurwa no gusanga harimo utugizwe n’amazi gusa, bagasaba ubuvugizi inzego zibishinzwe kubafasha gukurikirana iki kibazo.

Umwe ati” Byambayeho kuri litiro 5 z’amavuta y’ubuto ya made in Rwanda, nagahaye umukiriya afunguye asanga ni amazi, arabingarurira birimo binanuka cyane. Kuva icyo gihe nahise ndeka kongera kuyacuruza. Kuko urumva sinaguzemo n’ibirayi by’abana,kuko n’ubu n’akabido ndacyagafite sinigeze mbimena.”

Undi nawe ati” Hano mu isoko ryacu habonetse abantu batari munsi y’icumi(Cas) basanga harimo amazi gusa. Ngewe ubwange nihamagariye no ku ruganda.”

Aba bacuruzi bavuga ko incuro zose bagerageje guhamagara ku ruganda, bababwiye ko icyo kibazo batakizi ariko babizeza ko bagiye kubikurikirana ariko nyuma baza kubona byongeye kugaragara ndetse bakavuga ko iyo bibaye nta ngurane z’ibyo byangiritse, aha bakaba ariho bahera basaba inzego zibishinzwe kubakurikiranira iki kibazo kuko bibatera igihombo.

Karangwa Cassien, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(Minicom), avuga ko bigoye guhita umuntu avuga ko bikorwa n’uruganda ruyatunganya ariko ko abahura n’iki kibazo bakwiye kujya bahita bihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe kigakurikiranwa, ababikora bakabiryozwa.

Ati” Ntabwo twavuga ko ariko uruganda ruyakora, uruganda rukora ibyujuje ubuziranenge, ahubwo abayagura bakwiye kujya babanza bakagenzura niba bayahawe adafunguye, aramutse afunguye ushobora gusanga uwo mucuruzi yaranguyeho ari we wakoze ayo makosa.”

Karangwa, akomeza avuga ko hari ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge cya RSB ndetse hari RICA nayo igenzura ireme ry’ibyo bicuruzwa kw’isoko, icyo gihe bakwiye kubamenyesha bakanababwira aho babigurira, kugira ngo nabo babikurikirane bamenya niba ikibazo gifitwe n’umucuruzi baranguraho cyangwa ari ku ruganda, noneho bakamenya aho ikibazo kiri.

Karangwa kandi, akomeza avuga ko haramutse hagaragaye uwabigizemo uruhare arahanwa ndetse ndetse akamusubiza amafaranga cyangwa andi mavuta mazima.

Aba bacuruzi bavuga ko iyo bahuye n’iki kibazo bibatera igihombo kuko nta ngurane bahabwa.

Kenshi na kenshi usanga iyo umuguzi agiye ku isoko aba atifuza guhabwa ibicuruzwa cyangwa serivisi bitujuje ubuziranenge kuko bimugiraho ingaruka zaba izishingiye k’ubuzima cyangwa ku gaciro k’amafaranga ye aba yatanze. Iyo bibaye binatuma batera ikizere izo service.

Bamwe mu bacuruzi baravuga ko baterwa igihombo no kurangura amavuta bagasanga ni amazi ndetse bamwe nan’ubu n’akabido baracyagafite ndetse ntibigeze babimena

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *