Igisubizo ku bibaza niba uruhinja rukomeza konswa nyuma y’aho umubyeyi yanduye Covid-19

Ubuzima

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko iyo bigaragaye ko umubyeyi yanduye Covid-19 uruhinja rwo rutarayanduye adatandukanwa narwo ndetse ko akomeza kurwonsa.

Mu gihe hirya no hino kw’isi tugihanganye n’icyorezo cya Covid-19, hagiye hashyirwaho ingamba zinyuranye zigamije kwirinda ikwira ryacyo, zirimo ko uwamaze kukigaragarwaho yitabwaho birimo no kwishyira mu kato.

Aha niho bamwe mu baturage bahera bagaragaza ko bafite amatsiko yo kumenya imibereho y’uruhinja, niba rukomeza konka iyo bigaragaye ko umubyeyi warwo yanduye icyorezo cya Covid-19.

Umwe ati “Nange njya mbyibaza. Nkibaza nti ese rwa ruhinja azakomeza arwiteho, cyangwa hari ahandi ruzajyanwa kugira ngo rubashe kwitabwaho noneho umubyeyi namara gukira azarusubizwe.”

Ndetse akomeza yibaza uko bigenda iyo umubyeyi aramutse asanzwe yibana mu rugo nta wundi muntu asanzwe afite wo kumufasha, uko bijyenda.

Undi ati” Niba se umuntu mukuru umwe yamugezeho undi akabasha kwirinda, nk’uruhinja rukiri ruto rwo rwabasha kwirinda gute kandi rutaramenya kurya,rukeneye konka? Nkumva ni amayobera.”

Dr Nkusi Patience, umuganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, avuga ko iyo bigaragaye ko umubyeyi yanduye icyorezo cya Covid-19 uruhinja rwe rutaracyandura, adatandukanwa n’uruhinja rwe kandi ko akomeza no kurwonsa.

Ati” Iyo dupimye umuntu tugasanga afite Covid-19 ashyirwa mu kato akavurwa nk’uko abandi bose bavurwa. Iyo umubyeyi arwaye Covid-19, ntabwo tumutandukanya n’uruhinja rwe, kuko dushyira ku munzani ingaruka, ubundi umwana uri munsi y’amezi atandatu ubundi ntabwo arya, afata amashereka gusa.”

Dr Nkusi, akomeza avuga ko uko barinda Maman we n’abandi bantu ninako barinda uruhinja n’abandi bantu. Gusa bakomeza kurufatira ibipimo, byazagaragara ko rwanduye bakarwitaho.

Dr Nkusi kandi atanga inama ku babyeyi bose, guhera ku batwite kugeza ku bonsa ko bagomba kwirinda by’umwihariko bagakurikiza ingamba zose zashyizweho kimwe nk’undi muntu wese ufite ibyago byinshi byo kwandura no guhitanwa na Covid-19, barimo abageze mu za bukuru, abasanganwe n’indi ndwara zirimo iz’ubuhumekero, Diabete, Virus itera SIDA n’izindi.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku isi (OMS) irasaba ko ababyeyi bafite Covid-19, bakekwaho cyangwa bemejwe bagomba gushishikarizwa gutangiza cyangwa gukomeza konsa. Ababyeyi bagomba kugirwa inama ko inyungu zo konsa zirenze cyane ingaruka zo kwandura.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira kw’icyorezo cya Covid-19, abaturarwanda bose basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Iyo umubyeyi yanduye Covid-19 uruhinja rwo rutarayanduye ntatandukanwa narwo ndetse akomeza kurwonsa

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *