Imbonekarimwe: Umugore wo muri Mali yaraye abyaye abana icyenda

Ubuzima

Umugore w’umunya Mali yaraye abyaye abana icyenda, nka kimwe mu bintu bidasanzwe.

Halima Cissé w’imyaka 25 yabyaye ejo ku wa kabiri abakobwa batanu n’abahungu bane mu bitaro byo muri Maroc aho yari asanzwe arwarijwe, nk’uko bivugwa na Minisitiri w’ubuzima wa Mali, Fanta Siby.

Yabyaye abo bana bose abanje kubangwa (césarienne).

Ibipimo bya échographie yafashwe muri Mali no muri Maroc byerekanye ko Cissé yari kubyara abana barindwi, ibyuma bikaba bitarashoboye kubona abandi bana babiri.

Ejo ku wa kabiri, Dr. Siby yavuze ko izi mpanga na nyina wabo “bameze neza”. Ariko bazasubira mu rugo nyuma y’igihe cy’ibyumweru bitari bicye.

Arashimira cyane cyane abaganga ba Mali na Maroc “berekanye ubuhanga budasanzwe maze uyu mubyeyi agashobora kwibaruka aba bana”.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters bivuga ko iyi nda y’uyu mubyeyi Cissé yatangaje cyane icyo gihugu cyo mu burengera zuba bwa Afurika n’abayobozi bacyo – ibyatumye igihe cyose hari ibigoranye aba bayobozi bahita bihutira kumujyana muri Maroc.

Umuvugizi muri Minisiteri y’Ubuzima muri Maroc, Rachid Koudhari, yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransau AFP ko atari yiteze ko hari umuntu ushobora kubyara abana benshi nk’abo mu gihugu.

Source: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *