Imirenge imwe n’imwe mu turere dutandukanye yashyizwe muri guma mu rugo

Ubuzima

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuri uyu wa mbere taliki ya 26 Nyakanga, 2021 yatangaje ko imirenge 50 yo mu rurere dutandukanye tw’i gihugu yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

Binyuze mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, rivuga ko iyi gahunda izatangira kubahirizwa kuva ku wa 28 Nyakanga kugeza ku wa 10 Kanama 2021.

Icyemezo cyo gushyira iyi mirenge muri Guma mu rugo cyafashwe hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’lnzego z’ubuzima ku miterere y’ icyorezo cya Covid-19 uko gihagaze mu gihugu.

Imirenge yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo iherereye mu turere 13, ubusanzwe turi muri gahunda ya guma mu Karere.

Intara y’Amajyepfo ni yo ifitemo imirenge myinshi, aho igera kuri makumyabiri n’itanu(25); Iburasirazuba ni cumi n’itandatu(16), Iburengerazuba ni itandatu(6) mu gihe Amajyaruguru afite itatu (3).

Urutonde rw’imirenge yashyizwe muri Guma mu rugo:

  • Mu Ntara y’Amajyepfo:
  1. Mu Karere ka Ruhango: Irnirenge ya Kinazi, Mbuye, Ntongwe, Ruhango, Byimana na Kinihira.
  2. Mu Karere ka Muhanga: Imirenge ya Shyogwe, Kiyumba, Cyeza, Nyamabuye, Rugendabari, Muhanga na Mushishiro.
  3. Mu Karere ka Nyamagabe: Imirenge ya Kamegeri, Kibumbwe, Gasaka na Mugano.
  4. Mu Karere ka Huye: Imirenge ya Tumba, Kinazi na Gishamvu.
  5. Mu Karere ka Nyanza: lmirenge ya Busoro, Mukingo, Kibilizi na Kigoma.
  6. Mu Karere ka Nyaruguru: Umurenge wa Ngera.
  • Mu Ntara y’Amajyaruguru:
  1. Mu Karere ka Rulindo: Imirenge ya Cyungo, Burega na Shyorongi.
  • Mu Ntara y’lburasirazuba:
  1. Mu Karere ka Kayonza: Imirenge ya Mukarange, Mwiri, Gahini. Murundi, Rukara na Nyamirama.
  2. Mu Karere ka Bugesera: lmirenge ya Rilima. Juru, Nyamata. Ruhuha na Shyara.
  3. Mu Karere ka Gatsibo: Imirenge ya Muhura, Kageyo, Remera, Kabarore na Murambi.
  • Mu Ntara y’lburengerazuba:
  1. Mu Karere ka Nyamasheke: Irnirenge ya Nyabitekeri, Shangi na Bushenge.
  2. Mu Karere ka Rusizi: Imirenge ya Nyakabuye na Gitambi.
  3. Mu Karere ka Karongi: Umurenge wa Murambi.

Kuva ku taliki ya 17 Nyakanga 2021, Umujyi wa Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Musanze, Kamonyi, Rwamagana, Nyagatare, Rubavu na Rutsiro turi muri gahunda ya Guma mu Rugo; naho muri rusanzwe utundi turere dusigaye byumwihariko mu bindi bice bisigaye turi muri guma mu karere aho biteganyijwe ko izarangira ku wa 31 Nyakanga 2021.

Photo: (Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *