Indirimbo za R-kelly zahagaritswe ku muyoboro wa Youtube

Imyidagaduro

Isosiyete ya YouTube yakuye imiyoboro ibiri ifitanye isano na R. Kelly nyuma yo guhamwa n’ibyaha byose mu rubanza rw’ubucuruzi bw’abagore no gukoresha imibonano mpuzabitsina abana b’abahungu

Gusa  indirimbo za Kelly na alubumu bizakomeza kuboneka kuri serivise z’umuziki gusa ibikubiyemo umuziki wa Kelly biracyemewe ku rubuga nyamukuru.

YouTube yahagaritse imiyoboro ihujwe na Kelly ikurikije umurongo ngenderwaho wabashinzwe wabahagariye youtube . Amabwiriza avuga ko niba abafite umuyoboro baregwa ibyaha bibi cyane, urubuga rushobora guhagarika imiyoboro yabo niba ibirimo bifitanye isano rya bugufi nibi byaha kandi ba nyir’umuyoboro bahamwe n’icyaha cyangwa bakemera icyaha umuyoboro ushobora kongera gusubizwaho.

Kelly, yahakanye yivuye inyuma kandi inshuro nyinshi ahakana amakosa yose, yahamijwe icyaha cyo kuba ari we wateguye gahunda ndende yo gushaka abagore n’abakobwa batarageza ku myaka yo gukora imibonano mpuzabitsina.

YouTube yavuze ko ubushinjacyaha burega Kelly w’imyaka 54, umuririmbyi wa R&B watsindiye Grammy, bushingiye ku bivugwa ko yakoresheje ubwamamare n’imbaraga mu bucuruzi bwa muzika kugira ngo asambanye abagore n’abakobwa bakiri bato.

Kelly ntazaba agishoboye gukoresha, gutunga cyangwa gukora indi miyoboro yose ya YouTube, nkuko uru rubuga rwabyemeje.

Umuziki wa Kelly ushobora kuboneka kurubuga nka Spotify, Apple Music na Amazone Music.

Nyuma y’icyemezo cyafashwe n’ubushinjacyaha mu cyumweru gishize, bamwe ku mbuga nkoranyambaga bongereye ingufu mu gushaka ko serivisi zijyanye n’ibihangano bye bikurwa kuri Youtube bagaragaza ko ari ugushyigikira inkozi z’ibibi,ku bakorewe icyaha cyo gusambanywa ku gahato bakaba batarahwemye gusaba ko ibihangano bye bihagarikwa

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *