Inkotanyi ni ubuzima:Uko imibereho yabasigajwe inyuma n’amateka muri Kigembe yahinduye isura mu myaka 27

Politiki

Imyaka 27 irashize ingabo zari iza RPF Inkotanyi zibohoye u Rwanda zikagarura amahoro nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi. Nyuma yo kuvana igihugu mu mwijima cyashyizwemo n’abana bacyo bamwe bagahunga igihugu aho kugeza nanubu hari abataremera aho iterambere ry’igihugu rigeze basebya u Rwanda bagamije kuyobya uburari.

Ibikorwa by’ingabo zari iza RPF Inkotanyi bigaragaza impuhwe n’ubugwaneza byabo aho nyuma yo kubohora igihugu ibikorwa biteza imbere abaturage b’u Rwanda byakomeje kugenda byiyongera. Ibi kandi bigaragarira mu bataragiraga aho kuba nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi kuri ubu bakaba bafite aho gukinga umusaya.

Bamwe mu banyarwanda bari barirengagijwe na leta yasize ikoze Jenoside harimo n’abasigajwe inyuma n’amateka.

Abatuye Umurenge wa Kigembe bo mu karere ka Gisagara bavuga ko bari batunzwe no kubumba gusa, aho ibikorwa by’iterambere na gahunda z’igihugu bumvaga bitabareba, gusa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi no kubohora igihugu bikozwe n’ingabo za RPF Inkotanyi bavuga ko bisanze mu gice kimwe n’abandi Banyarwanda.

Ibi babihera kuba zimwe muri gahunda leta igenera abaturage bayo nabo itabibagirwa aho kuri ubu abari batuye nabi ndetse bamwe banagaragaza ko babaga mu mazu ya nyakatsi ariko ubu bakaba baratujwe mu mudugudu w’icyitegererezo bagahabwa amazu meza ajyanye n’igihe.

Usibye kandi kuba baratujwe mu mazu meza bagaragaza ko bahinduye imyumvire kuri ubu bakaba basigaye bakora ibikorwa bibateza imbere aho akazi kabo katagishingiye ku kubumba ahubwo bihuriza hamwe n’abandi bakiteza imbere binyuze mu matsinda.

Usibye ikijyanye n’imibereho yabo bwite y’imibanire n’abandi kandi bavuga ko cyera wasaganga bigoye kubona uwasigajwe inyuma n’amateka wagannye ishuri ariko kuri ubu abana babo bakaba biga amashuri kimwe n’abandi bana, ibituma bagenda bahindura imyumvire bakumva ko nabo bafite uruhare mu guteza imbere imibereho yabo n’igihugu muri rusange.

Musabyimana Dative umwe mu basigajwe inyuma n’amateka watujwe mu Mudugudu wa Nyarunyinya akagali ka Rusagara mu Murenge wa Kigembe avuga ko mbere inzu yabagamo yari nyakatsi byasabaga kubanza kunama kugirango ayinjiremo ariko nyuma y’uko ahawe inzu na Leta y’u Rwanda Ashima cyane ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame aho agaragaza ko ubu asigaye yigurira igitenge kandi bitarigeze bibaho mbere. Dative avuga ko Abana be bose ubu biga kandi akababonera imyenda y’ishuri n’ibikoresho kandi cyera batarajyaga bagana ishuri.

Mukakarusho Clementine we avuga ko mbere atarahabwa inzu yo kubamo yabagaho acumbitse ndetse aho gukora yiteza imbere agakora yishyura ba nyiri inzu ibyatumaga nta terambere ageraho ariko kuri ubu nyuma yo kubona aho kuba asigaye aryama agasinzira atibaza icyo azishyura inzu ibyatumaga ahora ahangayitse.

Magurunimana Jean Pierre nawe wahawe inzu muri aka kagali ka Rusagara avuga ko leta y’u Rwanda yamukuye muri ntuye nabi aho we yita ko ari mu mwobo ibyatumaga ibyo yatekaga rimwe na rimwe byaramusabaga kuba yicaranye n’amatungu ibyo atetse amatungo ugasanga arabyiririye, Jean Pierre avuga ko inzu yabagamo yari icyumba kimwe yabangamo n’umuryango w’abantu batandatu aho ntabwinyagamburiro bwari Buhari.

Jean Pierre nyuma yo kuvanwa muri nyakatsi aravuga ko azajya ahora ashima ubutwari bw’ingabo za RPF Inkotanyi zabohoye igihugu zigafasha buri wese dore ko agaragaza ko yishimira na gahunda ya VUP yashyizweho hagamijwe gufasha abageze mu zabukuru n’abandi bafite ubushobozi budahagije, kuri ubu akaba asigaye abasha no kwigurira agatungo.

Ubwo hizihizwaga Umunsi  mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 27 mu murenge wa Kigembe hatashywe amazu 11 mu kagali ka Rusagara yubakiwe abatishoboye n’abasigajwe inyuma n’amateka.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu watashye ku mugaragaro ayo mazu yasabye abaturage bayahawe guhora bazirikana abagize uruhare mu kubohora u Rwanda bumva ko urugamba rw’amasasu rwarangiye, ubu hasigaye urugamba rw’iterambere bafata neza ibikorwa baba bahawe kandi nabo bagakora bakivana mu bukene.

Aya mazu yuzuye mu kagali ka Rusagara uko ari 11 aje asanga andi yari yatujwemo abandi batishoboye yose hamwe akaba agera kuri 31,aho gahunda yo gukomeza gufasha abatishoboye izakomeza muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’abatuye Umurenge wa Kigembe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *