Inkura za rutura ‘zasumbaga udusumbashyamba’ – Amagufa yazo yavumbuwe mu Bushinwa

Ibidukikije

Ubwoko bushya bw’inkura za rutura zabayeho cyera cyane – inyamabere nini cyane zabaye kuri iyi si – bwavumbuwe mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Ubushinwa, nk’uko abahanga babivuga.

Bazise Paraceratherium linxiaense, zabayeho mu myaka igera kuri miliyoni 26,5 ishize, imwe yashoboraga gupima toni 21 – uburemere bw’inzovu enye nini.

Iyi nyamaswa itari ifite ihembe yashoboraga kandi kugira metero zirindwi z’uburebure kugira ngo irishe amasonga y’ibiti, yasumbaga twiga/agasumbashyamba/umusumbarembe.

Ishusho y’umunyabugeni y’imiterere y’ubwoko bushya bw’inkura (rhino) bwavumbuwe

Ibi bishya byabonwe mu byavuye mu bushakashatsi ku bisigazwa byo mu butaka mu ntara ya Gansu.

Byatangajwe mu kinyamakuru Communications Biology kuwa kane, abahanga bavuga ko ubusesenguzi ku byavanywe mu butaka mu 2015 byerekana neza ubwoko bushya bw’inkura zindi za rutura.

Urugero, amagufa yuzuye akiboneka neza y’uruhanga n’urwasaya, yerekana ko iyi nyamaswa yari afite agahanga karambuye kameze nk’agafite umutonzi, gasa n’ak’inyamaswa yitwa ‘tapir’, nk’uko ubushakashatsi bwayobowe na Dr Deng Tao i Beijing bubivuga.

Ikipe y’abahanga muri siyansi kandi yabonye ko ubu bwoko bushya bw’inkura rutura busa n’ubwigeze kuba muri Pakistan, bivugwa ko bwaje kwerekeza muri Aziya yo hagati.

Mu itangazo, Dr Deng yagize ati: “Ikirere cyo ku mirongo mbariro y’isi cyemereraga inkura za rutura kugaruka (ziva Pakistan) zigana mu majyaruguru hagati mu Bushinwa, bivuze ko akarere ka Tibet kari kataragira ubutumburuke gafite ubu”.

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *