Inkuru mpamo y’urukundo ikubiye mu ndirimbo nshya y’umuhanzi Addy Douce yise “Akanya”

Imyidagaduro

Umuhanzi Addy Douce yashyize hanze indirimbo nshya yise “Akanya” avuga ko ari inkuru mpamo y‘urukundo yamubayeho.

Iyi ndirimbo yakorewe muri Southern Empire ni iya kane uyu musore ashyize hanze kuva yatangira umuziki we.

Addy Douce waherukaga gushyira hanze indirimbo yise Ibanga aho yasohoye n’amashusho yayo abajijwe aho igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo nshya cyaturutse yavuze ko ari inkuru mpamo y’umukobwa yakunze wari uvuye I Dubai anyurwa n’uburyo ateye ahitamo kumuririmbira iyi ndirimbo.

Ati”Hari umukobwa wari uvuye Dubai  turahura turamenyana numva umutima wanjye uramukunze nyuma nshaka uburyo namuhimbira iyi ndirimbo  bitewe n’uburyo namubonaga”.

Akurikije uko iyo ndirimbo abantu bayakiriye hanze Addy Douce avuga ko byamuhaye icyizere ko izakundwa n’abantu batari bake kandi ikagera kure,usibye kandi kuba indirimbo z avuga ko zigira uruhare mu gufasha abakundana yongeraho ko byamufashije no gutangira Business ye bwite.

Abajijwe niba hari ibindi bikorwa bya muzika ateganya kugeza kubakunzi be yavuzeko n’ubwo Covid 19 yakomye mu nkokora ibikorwa byinshi bya muzika ariko bitamuca intege kuko mu minsi mike afite indi ndirimbo ateganya gushyira hanze aho gutunganya amajwi yayo biri kugera ku musozo.

 

UMVA HANO AKANYA YA ADDY DOUCE OFFICIAL VIDEO LYRICS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *