Inyoni za Miel Régent ziri gukendera ku isi kubera kwibagirwa indirimbo zazo

Ibidukikije

Inyoni zo mu bwoko bwa Miel Régent zikunze kuboneka mu gihugu cya Australia, zimaze kuba nke cyane ku buryo zitakibona uko zigisha abana bazo indirimbo zihuriraho, kandi izo ndirimbo ni ingenzi cyane mu myororokere y’izo nyoni.

Kimwe n’uko abantu bamenya ururimi, inyoni za Miel Régent zimenya kuririmba binyuze mu kwigira ku zindi nyoni nkuru, bityo zikagira uburyo zumvikana kandi ibyo bikagenga ubuzima bwazo cyane, kuko ari bwo buryo zikoresha nk’iyo ingabo yifuza ingore, mu rwego rwo kugira ngo zikomeze kororoka.

Dr. Ross Crates wo mu itsinda rya Difficult Bird Research ryo muri Kaminuza ya Canberra muri Australie, akaba ari n’umwe mu bari gukora ubwo bushakashatsi, yabwiye BBC ko habarurwa inyoni 300 gusa zisigayeho ku Isi, ku buryo ziri mu nyamaswa zifite ibyago byinshi byo kuzashiraho burundu.

Bitewe n’ubu bucye bwazo, kandi zigatura mu bice bitatanye cyane, izi nyoni ntizikimenya indirimbo ziziranga, umuntu yagereranya n’ururimi rwazo, ku buryo hari ubwo ingore zanga kubonana n’ingabo bitewe n’uko uburyo zahamagawemo zitabuzi, kuko inyinshi muri izi nyoni zikura ziga amajwi y’izindi nyoni zo mu bwoko butandukanye n’ubwazo, kuko zitabonye uko ziga indirimbo zo mu bwoko bwazo.

Crates yagize ati “Nk’inyoni nto, iyo zivuye mu cyari cyazo zikajya kuzenguruka Isi, ziba zikeneye kwihuza n’izindi nyoni nkuru z’ingabo kugira ngo zumve uko ziririmba ndetse zisubiremo izo ndirimbo zazo mu gihe kirekire zizimenye”.

Bitewe n’uko ibyo bitakibaho, Dr. Crates avuga ko izo nyoni “Birangira zize indirimbo z’andi moko y’inyoni” zidasanzwe mu bwoko bwazo.

Crates atanga icyizere avuga ko bari kugerageza kongera umubare w’izo nyoni kuko hari izo bamaze gufata ubu zikaba ziri kurerwa, ndetse hari umushinga w’uko nizimara kororoka cyane, zimwe zizajya zisubizwa mu ishyamba kugira ngo umubare wazo wiyongere.

Yavuze ko kandi bari kwigisha inyoni zafashwe indirimbo z’inyoni zisanzwe, ku buryo n’igihe zizaba zisubijwe mu ishyamba, zizajya zimenya uko zumvikana na ngenzi zazo.

Bisigaye bigoye cyane kubona izi nyoni zirenze ebyiri ahantu hamwe
Miel Régent zizwiho kugira amabara meza cyane
Inyoni zitarenze 300 ni zo zisigaye mu bwoko bw’izi nyoni
Miel Régent ntizikimenya indirimbo zazo
Izi nyoni zitunzwe no kurya udusimba duto
Kimwe mu bituma izi nyoni zizimira ni uko ibiti izi nyoni zakundaga kubamo byagabanutse cyane
Miel Régent zikunze kuririmba cyane
Ni inyoni zitakiboneka henshi
Izi nyoni ziba mu gihugu cya Australie
Miel Régent zizwiho kugira imikino itandukanye irimo gukubita amababa cyane

Source: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *