Iteganyagihe rya Taliki ya 01 Ukwakira – Meteo Rwanda

Ibidukikije

Ikigo cy’igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda), kivuga ko ku was gatanu tariki ya 01 Ukwakira 2021 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe imvura mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi ahandi hasigaye hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura.

Naho kuva saa 12:00 kugeza saa 18:00 hateganyijwe imvura irimo inkuba mu turere twose tw’Igihugu.

Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 28℃ mu turere twa Nyagatare na Gatsibo naho igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe ni 11℃ mu karere ka Nyabihu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *