Iteganyagihe rya taliki ya 05 gicurasi – Meteo Rwanda

Ibidukikije

Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda) kivuga ko tariki ya 05 Gicurasi 2021 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe ibicu byiganje mu turere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera, Ruhango, Nyanza, Gisagara, Huye, Nyaruguru, Nyamagabe, Nyamasheke na Rusizi, bikaza gutanga imvura mu tundi turere dusigaye.

Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura mu turere twose tw’Igihugu.

Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 27℃ mu karere ka Nyagatare naho igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi ni 11℃ mu karere ka Nyabihu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *