Iteganyagihe rya taliki ya 06 Mata – Metro Rwanda

Ibidukikije

Ikigo cy’igihugu cy’itegenyagihe (Meteo Rwanda), kivuga ko  tariki ya 06 Mata 2021 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura mu turere twose tw’Igihugu.

Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00, hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu ntara y’Iburengerazuba, hateganyijwe imvura mu turere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera, Nyanza, Huye, Nyaruguru, na Nyamagabe, hateganyijwe kandi ibicu byiganje ahandi hasigaye.

Hagati ya saa 18:00 na 00:00 hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura mu turere twose tw’Igihugu.

Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 27℃ mu turere twa Nyagatare na Gatsibo. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s na 6m/s.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *