Iteganyagihe rya taliki ya 11 Kanama – Meteo Rwanda

Ibidukikije

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda) kivuga ko ku wa kabiri taliki ya  11/08/2021 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe imvura mu mujyi wa Kigali, mu ntara y’Amajyaruguru no mu turere: Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Bugesera Kamonyi, Muhanga, Nyabihu, Ngororero, Rubavu, Rutsiro&Karongi ahasigaye nta mvura iteganyijwe.

Meteo Rwanda, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, ikomeza ivuga ko hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe ibicu byiganje bitanga imvura mu turere twose tw’igihugu.

Hagati ya 18:00 na saa 00:00 hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura mu turere twose tw’igihugu.

Photo: (Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *