Iteganyagihe rya taliki ya 19 Mutarama – Meteo Rwanda

Ibidukikije

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe(Meteo Rwanda), cyatangaje ko tariki ya 19 Mutarama 2021 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura mu turere twose tw’igihugu.

Kuri iyi tariki kandi, hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe ibicu byiganje bitanga imvura mu ntara y’Iburengerazuba ndetse no mu turere twa Huye, Nyamagabe, Nyaruguru na Gisagara, naho ahandi hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura nke.

Iki kigo kandi gikomeza kivuga ko hagati ya saa 18:00 na saa 00:00 hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura mu gihugu hose.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *