Iteganyagihe rya tariki ya 06 Gashyantare – Meteo Rwanda

Ibidukikije

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagiye (Meteo Rwanda) kivuga ko tariki ya 06 Gashyantare 2021 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe imvura nke mu turere twa Muhanga, Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara, Huye, Karongi, Nyamasheke na Rusizi; ahandi hose hasigaye hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura.

Iki kigo gikomeza kivuga ko hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu gihugu hose.

Naho hagati ya saa 18:00 na 00:00 hateganyijwe imvura mu Ntara y’Uburengerazuba no mu turere twa Huye, Nyamagabe na Nyaruguru ahandi hasigaye hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *