Iteganyagihe rya tariki ya 09 Gashyantare – Meteo Rwanda

Ibidukikije

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagiye (Meteo Rwanda) kivuga ko 09/2/2021, hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe ibicu byiganje bitanga imvura nke mu mujyi wa Kigali, mu turere twa Rwamagana, Ngoma, Bugesera Kirehe, Kamonyi, Ngororero, Rutsiro na Rubavu ahandi hasigaye hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura.

Iki kigo gikomeza kivuga ko, hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe ibicu byiganje bitanga imvura mu mujyi wa Kigali mu turere twa Kirehe, Ngoma na Bugesera, mu karere ka Musanze, mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, no mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rusizi; ahandi hasigaye nta mvura iteganyijwe.

Kuri iyi taliki kandi, hagati ya saa 18:00 na 00:00 hateganyijwe imvura mu turere tw’ Intara y’Iburengerazuba ndetse no mu turere twa Musanze na Gakenke; ahandi hasigaye hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *