Iteganyagihe rya tariki ya 10 Gashyantare – Meteo Rwanda

Ibidukikije

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagiye (Meteo Rwanda) kivuga ko tariki ya 10 Gashyantare 2021 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza naho ahandi hasigaye hateganyijwe imvura.

Iki Kigo gikomeza kivuga ko, hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura mu mujyi wa Kigali n’ intara y’Iburasirazuba naho ahandi hasigaye hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba

Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 26℃ mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Naho hagati ya saa 18:00 na 00:00 ndetse no ku wa 11 Gashyantare 2021 hagati ya 00:00 na saa 06:00 hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura mu turere twose tw’Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *