Iteganyagihe rya tariki ya 28 Gashyantare – Meteo Rwanda

Ibidukikije

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda) kivuga ko tariki ya 28 Gashyantare 2021 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura mu gihugu hose.

Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe ibicu byiganje bitanga imvura mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe na Nyaruguru naho ahandi hasigaye hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura.

Meteo Rwanda, ikomeza ivuga ko, hagati ya saa 18:00 na 00:00 hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura mu gihugu hose. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 29℃ mu karere ka Nyagatare. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s na 5m/s.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *