Iteganyagihe ryo ku ya 17 Mutarama – Meteo Rwanda

Ibidukikije

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda), kuvuga ko tariki ya 17 Mutarama 2021 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe imvura mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Iburasirazuba naho ahandi hasigaye hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura.

Iki kigo kandi kibinyujije ku rukuta rwacyo rwa twitter, gikomeza kivuga ko hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu Intara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba no mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru. Ahandi hasigaye hateganyijwe imvura.
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe gikomeza kivuga ko, hagati ya saa 18:00 na 00:00 hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura mu turere twose tw’igihugu.
Iteganyagihe ryo ku ya 17 Mutarama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *