Itsinda Western Boyz ryasobanuye ubutumwa bukubiye mu ndirimbo yabo nshya ryashyize hanze

Imyidagaduro

Itsinda Western Boyz rizwi cyane muri muzika Nyarwanda, kuri ubu rikorera umuziki mu mujyi wa Kigali, ryashyize hanze amajwi n’amashusho by’indirimbo yabo nshya yitwa “KIME”

Itsinda Western Boyz ryashyize hanze amajwi n’amashusho by’indirimbo yabo nshya

Ukwizagira David, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Stone David umwe mubagize iri tsinda, mu kiganiro yagiranye na muhuza.com, yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo yabo, buvuga ku bantu babiri bakundana aribo umuhungu n’umukobwa. Aho umwe muri aba bombi, aba afite abantu bamwirukaho bashaka ko bakundana kandi afite uwo yahariye umutima we. Noneho nyuma umwe yabimenya akabwira mujyenzi we ngo ace intege abo bantu bose bamwirukaho.

Ati”Indirimbo ivuga ku bantu babiri bakundana. Umuhungu cyangwa umukobwa aba ari kubwira undi ngo bace Kime bisobanuye ngo “bace imbaraga”. Urabona hari igihe uba ukundana n’umuntu, noneho cyane cyane abakobwa ugasanga hari abandi bantu bamwirukaho, bifuza ko bakundana, noneho umuhungu aba ari kuvuga ngo ca Kime bariya bose bakwirukaho maze twikundanire.”

Itsinda Western Boyz, rigizwe n’abasore batatu. Rizwi cyane nko mu ndirimbo iheruka yitwa “Ambutiyaje” ndetse n’izindi zirimo iyitwa Ikinyoma, Original, Amahirwe n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *