Kayonza: Hagiye guterwa ibiti by’imbuto ziribwa 440,000

Ubuhinzi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(Minagri), ivuga ko mu Karere ka Kayonza gaherereye mu ntara y’iburasirazuba, hagiye guterwa ibiti by’imbuto ziribwa 440,000.

Ibi biti bizaterwa mu mirenge ya Kabarondo na Murama ku buso burenga Ha 1150 buri mu mushinga mugari wo kuhira imyaka n’amatungo hagamijwe kurwanya amapfa(KIIWP).

Dr. Mukeshimana Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ubwo yasura aka Karere ku wa gatanu taliki 03 Nzeri, 2021 yasabye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) n’abafatanyabikorwa gutegura hakiri kare uburyo bwo kurwanya indwara zibasira ibiti by’imbuto.

Dr. Mukeshimana kandi, abasaba gukomeza ubukangurambaga ku baturage bazahabwa ibi biti, bakigishwa kubyitaho bigakura neza kugirango bizatange umusaruro byitezweho.

Ibiti by’imbuto ziribwa binafasha kurwanya indwara zikomoka ku mirire mibi, kuyungurura umwuka mwiza duhumeka, gufata ubutaha ngo budatwarwa n’isuri n’ibindi.

Dr. Mukeshimana Geraldine Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, asaba RAB n’abafatanyabikorwa gutegura hakiri kare uburyo bwo kurwanya indwara zibasira ibiti by’imbuto.

 

Photo: (MINAGRI)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *