Kayonza: Umugabo ufite ubumuga bwo mu mutwe yishe nyina amutemesheje isuka

Ubuzima

Umugabo w’imyaka 37 utuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare usanzwe ufite ubumuga bwo mu mutwe, yatawe muri yombi nyuma yo kwica nyina umubyara amutemesheje isuka.

Uyu mugabo yishe nyina mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Kanyirabuki mu Kagari ka Kirehe mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Leo, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo atari ubwa mbere yica umuntu, nyina umubyara ngo akaba yamwishe akoresheje isuka.

Ati “Ni umugabo w’imyaka 37 ufite uburwayi bwo mu mutwe, ejo rero mu gitondo yarabyutse afata isuka acoca nyina. Nyina w’imyaka 84 ni we basanzwe babana gusa ntituramenya icyatumye amwica kuko abaturage bamufashe ashaka no kwica abandi aho yari ari kubirukankana.”

Gitifu Karuranga yavuze ko uyu mugabo yari amaze imyaka ine avuye i Ndera akaba yari amaze iminsi atuje adateza umutekano muke aho atuye, ngo ubwo abaturage bamufataga yababwiye ko hari abandi bantu batandatu yashakaga kwica.

Yakomeje agira ati “Ubu inzego z’umutekano na RIB zafatanyije gukorera isuzuma uwo mukecuru tunakorana inama n’abaturage turabahumuriza kuko na bo kuba batugeze bamwica ni ubutwari.”

Yavuze ko kuri ubu uwo mugabo yabanje kujyanwa ku Bitaro bya Rwinkwavu aho yahavuye yoherezwa mu by’I Ndera kugira ngo akomeze gukurikiranwa, abajijwe niba azafungwa yavuze ko bizakomeza gukurikiranwa na RIB.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo mu myaka umunani ishize na bwo yishe undi muturage akajyanwa i Ndera kuvurwa akaza kurekurwa.

 

Src: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *