Kazungula: Ikiraro gihuza Botswana na Zambia cyafunguwe

Ubukungu

Ikiraro gishya gica hejuru y’umugezi wa Zambezi gihuza Botswana na Zambia cyafunguwe ku mugaragaro kandi cyitezweho kuzamura ubucuruzi muri ako gace.

Iki kiraro cy’agaciro ka miliyoni $250 kiri ahitwa Kazungula, cyubatswe ku mafaranga yatanzwe na Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD/AfDB) hamwe n’inguzanyo ya leta y’Ubuyapani.

Mbere y’uko cyubakwa, imizigo yagombaga gupakururwa amakamyo ikambutswa umugezi ku mato ngo igere hakurya.

Abashoferi b’amakamyo nabo ubu ntibazongera gutegereza igihe kirekire ku mupaka wa Zimbabwe uri muri aka gace gahuza ibihugu bitatu – Botswana, Zambia na Zimbabwe.

Kuwa mbere, leta ya Botswana yatangaje kuri Twitter ifoto y’iki kiraro – gifite inzira y’imodoka n’iya gari ya moshi – cy’uburebure bwa 1Km:

Uretse ba perezida ba Botswana na Zambia, gufungura iki kiraro byitabiriwe na perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo, Filipe Nyusi wa Mozambique na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, nk’uko leta ya Botswana ibivuga.

Ibindi bihugu mu karere nabyo bizungukira kuri iki gikorwa remezo kuko kizihutisha ibicuruzwa hagati y’ibyambu bya Africa y’Epfo n’ibihugu byo mu majyaruguru yayo, kugeza kuri DR Congo.

Iki kiraro hari impamvu cyubatswe nk’ikorosi – ni uko uwari Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe atari ashyigikiye uyu mushinga.

Bityo, kugira ngo kitanyura hejuru y’agace ka Zimbabwe, ntabwo cyashoboraga kubakwa nk’inzira igororotse.

Gusa mu 2018, Namibia na Zimbabwe nabyo byinjiye muri uyu mushinga wari urimbanyije.

Abaperezida batanu ba Africa bitabiriye gufungura iki kiraro hamwe na visi perezida wa Namibia na minisitiri w’intebe wa Eswatini

Source: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *