Kenya yabaye igihugu cya nyuma cy’Afrika cyegukanye umwanya mu kanama gashinzwe umutekano ku isi

Politiki

 

Ibi ikaba yabigezeho kuri uyu wa kane tariki ya 5 Mutarama 2021 itsinze Djibouti bari bahanganye kugirango begukane umwanya mu kanama gashinzwe umutekano ku isi.

Bishyigikiwe n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Kenya yabonye amajwi 129 kuri 62 ya Djibouti, ikaba isanze Tuniziya na Niger aho bazinjira mu Nama Njyanama mu myaka ibiri, 2021-2022.

Kenya ikaba yarakoze ibikorwa byo guharanira amahoro muri Afurika y’Iburasirazuba no kugira uruhare mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri AU.

Mu cyifuzo cye cya nyuma yasabye intumwa z’Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye, Perezida Uhuru Kenyatta ku wa gatatu yavuze ko Kenya izakoresha umwanya wayo mu kanama gashinzwe umutekano kugira ngo iteze imbere “gahunda y’Abanyafurika y’amahoro, ubufatanye n’impande zombi.”

Amajwi ya mbere yabaruwe ku wa gatatu ariko bigaragara ko nta watsinze neza wabonetse, bituma haba itora rya kabiri.

Mu gihe ibikorwa byinshi by’umuryango w’abibumbye bikorerwa kuri interineti, gutora byakozwe byakozwe mu ibanga i New York.

 

Buri ntumwa 193 zahawe amahirwe yo gutora mu Nzu y’Inteko mu gihe cyagenwe zatanzwe umunsi wose.

Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano gafite abanyamuryango 10 badahoraho hiyongereyeho ibihugu bigize  Veto aribyo – Ubwongereza, Ubushinwa, Ubufaransa, Uburusiya na Amerika.

Umudipolomate wa Turukiya, Volkan Bozkir, yatorewe kandi kuba Perezida w’Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye mu nama ya 2020-2021.

Source:CGTN Africa

Venuste Habineza/Muhuza.com

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *