Kigali: amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ayubumenyingiro yafunzwe

Ubuzima

Minisiteri y’Uburezi(Mineduc) yatangaje ko yafunze amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’ubumenyingiro(TVET) yo mu mujyi wa Kigali, bashishikarizwa kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira kw’icyorezo cya Covid-19.

Ibi Mineduc yabitangaje ibinyujije mu itangazo yashyize hanze kuri iki Cyumweru taliki ya 17 Mutarama, 2021, aho yavuze ko iki cyemezo kireba amashuri ya Leta, ayigenga ndetse n’amashuri yigisha porogaramu mpuzamahanga (International Schools) yo mu mugi wa Kigali gusa, kandi kikazatangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

Nk’uko bigaragara muri iri tangazo, rigira riti ” Abanyeshuri biga bacumbikirwa mu Mujyi wa Kigali bazaguma mu bigo byabo, bakomeze guhabwa serivisi z’ingenzi.”

 

Minisiteri y’uburezi isobanura ko iki cyemezo gishya, kitareba amashuri yo mu ntara, ndetse nk’uko biteganyijwe ko ikindi kiciro cy’amashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu n’amashuri y’incuke nabo bazatangira taliki ya 18 Mutarama, 2021 ndetse n’abandi bari baratangiye bazakomeza amasomo uko bisanzwe, bubahiriza ababwiriza yo kwirinda Covid-19.

Iki cyemezo gishya kizavugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri, hamaze kugenzurwa uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *