Kugwingira ntibivurwa – RBC

Ubuzima

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima(RBC), kuri uyu wa gatatu taliki ya 17 Ugushyingo, 2021 cyatangaje ko kugwingira bitavurwa.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatatu, ku munsi wa 3 w’ubukangurambaga ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

RBC, ivuga ko kugwingira kw’umwana bitavurwa.

It” Kugwingira ntibivurwa.”

RBC, ikomeza ivuga ko kugwingira k’umwana biba mu minsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bwe.

It” Kugwingira k’umwana biba mu minsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bwe uhereye ku munsi yasamweho.”

Ababyeyi bagirwa Inama yo gukurikirana imikurire y’abana harimo no kubagaburira indyo yuzuye.

Raporo (DHS) ya 2019/2020 y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko abana 33% bagwingiye, mu gihe iyabanje bari 38%, igaragaza ko urugendo rukiri rurerure, bikaba bisaba ingufu za buri wese mu guhangana n’iki kibazo.

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ni uko muri 2022, bazagabanuka bakagera kuri 19 %.

 

 

Photo: (RBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *