Loni yinjiye mu mushinga uzafasha ibihugu gukoresha amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira

Ibidukikije

Mu Nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York, ibihugu n’ibigo by’abikorera byiyemeje gukusanya miliyari 400$ azakoreshwa mu rwego rwo gufasha ibihugu gukoresha amashanyarazi y’ingufu zisubira.

Ibi bikorwa bigamije gufasha ibihugu kureka uburyo bwari bwari bukoreshwa mu kubona amashanyarazi buri ingufu za nuclear, peteroli na gaz kuko byose bishobora kugira uruhare mu kurushaho kohereza mu kirere umwuka wa CO2 ucyangiza, ku buryo ubushyuhe bushobora gukomeza kwiyongera, byose bigakomeza kongera ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

Ikinyamakuru IGIHE ducyesha iyi nkuru, kivuga ko Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Antonio Guterres, yavuze ko “Isi idakwiye gutegereza indi myaka 40 mbere yo gufata ingamba zo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, ni ibintu dukwiye gutangira uyu munsi.”

Byitezwe ko aya mafaranga azakoreshwa mu mishinga izafasha abatuye Isi bagera kuri miliyoni 760 kubona amashanyarazi, mu gihe mu basanzwe bayakoresha, bazimukira ku gukoresha amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, n’andi atangiza ikirere.

LONI yinjiye mu mushinga uzafasha ibihugu gukoresha amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *