Mahamat Idriss Déby Itno yagejeje ijambo kubanya Tchad nyuma y’icyumweru se yitabye Imana

Politiki

 

Icyumweru kimwe nyuma yo gutangazwa ko ari umuyobozi wa komite y’inzibacyuho ya gisirikare, umuhungu wa “Marshal” yagejeje ijambo ku Banya Tchad, ijambo ryanyuze kuri radiyo na televiziyo by’igihugu mu gihe ihohoterwa ryabereye mu mijyi myinshi mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taiki ya 27 Mata 2021.

Yabanje gusangira amarangamutima nyuma y’urupfu rwa se. Yambaye imyenda ye ya gisirikare nka General ndetse n’inyenyeri enye ku mutwe, asoma ijambo rye mu gifaransa iminota igera kuri makumyabiri. Yasabye abenegihugu be kudateza “ishyano rikomeye igihugu” mu bikorwa “binyuranye n’ubumwe, kubana mu mahoro”. Iri jambo rije nyuma y’igitondo cyaranzwe n’urugomo mu gihugu hose. Abigaragambyaga bateraniye kare cyane kuri uyu wa kabiri mu gitondo i Ndjamena. Usibye Ndjamena, abigaragambya bari biganje no mu bice by’amajyepfo yigihugu.

Ku bijyanye n’inzibacyuho, yemeye ko hashyirwaho “guverinoma y’ubwiyunge bw’igihugu, igizwe n’itsinda ryunze ubumwe, rifite ubushobozi kandi rihagarariye abanya Tchad nyamwinshi”. Yijeje ko hazashyirwaho ibiganiro mu gihugu hose, ko “bitazahunga ikintu icyo ari cyo cyose gifitiye igihugu akamaro” kandi ko Inama y’inzibacyuho y’igihugu izashyirwaho “mu bwumvikane kandi buhurijwe hamwe” kugira ngo bakore itegeko nshinga rishya.

Intego y’iki gikorwa ngo ni “gutegura amatora ya demokarasi, yisanzuye kandi mu mucyo vuba bishoboka” mbere yo gusoza yahamagariye abanya Tchad kunga ubumwe .

Source:RFI

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *