Meteor/météore: ‘Kibonumwe’ yakanze abantu nyuma yo kumurika mu kirere cya Norway

Ibidukikije

Abanya-Norvège (Norway) bakangaranye kubera kibonumwe yabonesheje mu kirere nijoro mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu.

Amashusho yo ku cyumweru agaragaza ibishashi mu kirere cya Norvège. Ababibonye bavuze ko ibyo byakurikiwe n’ibiturika cyane.

Polisi ya Norvège ivuga ko yakiriye ubutumwa bwinshi bukurikirana bw’abatabaza, ariko nta makuru ahari yuko haba hari abakomeretse cyangwa ngo habe hari ibyangiritse.

Itsinda ry’inzobere ririmo gushakisha iyo kibonumwe, zivuga ko yaguye mu ishyamba riri hafi y’umurwa mukuru Oslo.

‘Meteor’, cyangwa ‘kibonumwe’, ni ikibuye cyo mu kirere cyaka urumuri rwinshi nyuma yo kwinjira mu kirere cyo ku isi ku muvuduko mwinshi. Yitwa ‘meteorite’ (météorite) iyo ishoboye kurangiza urugendo rwayo rwo kugera ku butaka bwo ku isi.

Ikigo cya Norvège cy’ibijyanye na ‘kibonumwe’, cyavuze ko icyo kibuye cyaka umuriro cyo ku cyumweru cyabonetse mu gihe cy’amasegonda atari munsi y’atanu, nyuma yuko kigaragaye hafi saa saba z’ijoro zo ku isaha yaho, ari na yo saha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Icyo kigo kivuga ko yagendaga ku muvuduko wa kilometero hafi 16.3 ku isegonda, ndetse ko yashoboye kuboneka ahantu hanini ho mu majyepfo ya Scandinavia, aka kakaba ari akerere k’Uburayi bw’amajyaruguru karimo na Norvège.

Vegard Rekaa, umuhanga mu bumenyi bw’ikirere wo muri Norvège, yabwiye BBC ko umugore we yari akanuye ubwo ibyo byabaga.

Yavuze ko yashoboye kumva “gutigita mu kirere” mbere yuko yumva ikintu giturika yibwiye ko ari ikintu kiremereye kiguye hafi y’inzu yabo.

Bwana Rekaa yavuze ko yabyutse abona za videwo “nziza cyane” za ‘kibonumwe’, avuga ko ari “ikintu kiboneka gacye cyane” muri iki gihugu cyangwa ahandi hantu aho ari ho hose ku isi.

Yongeyeho ko itsinda ry’inzobere ryoherejwe muri ako karere aho byibazwa ko iyo ‘kibonumwe’ yaguye.

Ubushakashatsi bw’ibanze buvuga ko icyo kibuye kivuye mu kirere gishobora kuba cyaguye mu gace karimo ibiti kitwa Finnemarka, kari ku ntera ya kilometero hafi 60 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Oslo.

Itsinda rimwe ry’abari mu kiruhuko ryatangaje ko ryumvise “ikintu giturika cyane hejuru gato y’imitwe yabo”, nkuko Bwana Rekaa yabivuze.

Umugore wari mu kiruhuko yamubwiye ko yabonye umuriro ufite iforoma nk’iy’umupira wo gukina uri hafi ye, ariko akibwira ko ari inshuti ze zirimo kumukinaho udukoryo (amaringushyo).

Isesengura rijyanye n’iyo ‘kibonumwe’ rigereranya ko ishobora kuba yapimaga ibiro bitari munsi ya 10 (10kg).

Nubwo itari nini cyane, yari yihariye kuko abantu benshi bayibonye cyangwa bakayumva, nkuko Bwana Rekaa yabivuze.

Morten Bilet, mugenzi we wo mu kigo cy’ibijyanye na ‘kibonumwe’ cya Norvège, ni umwe mu babonye iyo ‘kibonumwe’.

Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko bishoboka ko iyo ‘kibonumwe’ yakubise ku mukandara w’amabuye ukikije imibumbe igaragiye izuba, mu gihe yari iri mu rugendo hagati ya Mars na Jupiter.

Bwana Bilet yavuze ko ibyabaye iri ikintu “gikanganye” ariko kidateje ibyago.

Uko kuboneka kwa ‘kibonumwe’ ko muri ubwo buryo kubaho gacye cyane, ariko hari ubwo yangije byinshi ndetse ikomeretsa abantu batari munsi ya 1,600 ubwo yagwaga mu misozi ya Ural mu Burusiya mu 2013.

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *