MINALOC yasohoye urutonde rwa serivice z’ingezi zemerewe gukora muri Kigali

Ubukungu

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu(Minaloc) yasohoye urutonde rwa serivice z’ingezi zemerewe gukomeza gukora mu mujyi wa Kigali.

Ibi, bitanjwe nyuma yaho imwe mu myanzuro y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa mbere taliki ya 18 Mutarama, 2021, harimo ko umugi wa Kigali wasubijwe muri gahunda ya guma mu rugo(Lockdown), mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira kw’icyorezo cya Covid-19.

Ibinyujije mu itangazo ryayo yasohoye kuri uyu wa kabiri taliki ya 19 Mutarama, 2021, Minaloc ivuga ko muri serivise z’ingezi zemerewe gukomeza gukora, hazajya hakoreshwa abakozi batarenze 30% by’abasanzwe bakora.

Abazakora iyo mirimo, basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Zimwe muri serivise zemerewe gukomeza gukora harimo; Ubuhinzi n’ubworozi, Ibikorwaremezo, Ubucuruzi n’inganda, Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Abafite izi serivisi z’ingenzi bazajya babanza gusaba uruhushya rubemerera gukora, bakaruhabwa na Minisiteri ibifite mu nshingano.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu kandi, ivuga ko izi serivisi zose z’ingezi zemerewe gukomeza gukora i Kigali ndetse no mu zindi ntara, ariko imirimo yazo ikazajya igeza saa 18h00.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *